Hashize igihe kirenga amezi atatu umuhanzi Kibikiratorwa Radjabu wamenyekaniye cyane mu itsinda rya Just Family ku izina rya Croidja atagaragara mu mujyi wa Kigali.
Zimwe mu nshuti ze zivuga ko yaba ari muri Tanzaniya, izindi zikavuga ko ari mu Burundi naho izindi zikavuga ko ngo yaba ari muri Afurika y’Epfo.
Amakuru ahwihwiswa na zimwe mu nshuti ze za hafi ni uko ngo Croidja ashobora kuba yarahawe ibyangombwa byo kujya hanze nk’Umunyarwanda nuko nyuma akaza gukurikiranwa akabyamburwa ndetse ngo akoherezwa mu gihugu cya Tanzaniya.
Izi nshuti zivuga ko uyu muhanzi wari inkingi ya mwamba mu itsinda Just Family ajya anyuzamo akagaragara kuri facebook.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE binyuze kuri facebook, Croidja yemeje ko atakiri i Kigali ariko yirinda gutangaza aho asigaye abarizwa. Yahakanye ariko iby’aya makuru avugwa n’inshuti ze ko ngo yaba yarabuze ibyangombwa akajyanwa Tanzaniya, nk’uko zimwe mu nshuti ze zibivuga.
Croidja yavuze kandi ko ngo yasezeye umuziki nyarwanda kuko ngo urimo ikimenyane gikabije.
Yagize ati “Impamvu njyewe yo kuva mu Rwanda ni uko nabonye ko ikimenyene mu muzika kimaze kuba cyinshi cyane bya hatari!!!”

Mu kiganiro na Bahati bahoze baririmbanaga muri iri tsinda, yagize ati “Croidja nzi ko aba muri Afurika y’Epfo yari afiteyo umuryango. Afite yo mukuru we ubayo. Ubwo duherukana bwa nyuma yarambwiye ngo agiye mu Burundi nyuma azace muri Tanzaniya abone kujya muri Afurika y’Epfo.”
Kuburirwa irengero kwa Croidja biri mu byatumye itsinda rya Just Family ritongera kumvikana mu Rwanda. Iri tsinda ryahoze rigizwe n’abantu bane ryari risigaye ririmo abantu babiri gusa (Croidja na Jimmy) kuko abandi bagendaga barisezeramo.
TANGA IGITEKEREZO