Bahati yigeze gutanga ubuhamya yerura ko Just Family yatangiye kuyoboka iyo kwa Rusiferi ahagana mu ntangiriro za 2012, nyuma y’igenda rya Kim Kizito wahoze muri iri tsinda.
Byari intambara ikomeye…
Uyu muhanzi yahamije kenshi ko gusenyuka kwabo kwaturutse ku kutubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umupfumu ndetse ibibazo by’umwiryane, inzu ye yahiye no gutentebuka kwabo mu muziki bifite umuzi mu masezerano bari baragiranye n’abakurambere.
Yagize ati “Kim Kizito amaze kugenda twacitse intege dusubira hasi hahandi nta muntu wari ukiduhamagara mu bitaramo. Twaricaye nk’abantu b’abagabo twigira inama yo gutangira gushaka izindi mbaraga, twahise tujya mu bapfumu kuko twumvaga nta wundi muntu wadukura aho turi ngo tugaragare mu ruhando rw’abandi bahanzi, dukoresha abapfumu.”
Bahati atangiye kubura umusaruro yasezeranyijwe n’abapfumu yahisemo kwiyegurira Imana yatura ibyaha byose ndetse asaba imbabazi abo Just Family yari yaratanzeho igitambo.
Bidaciye kabiri Bahati wari umaze iminsi abarirwa muri ba ‘nzakagendana’ yagiranye amakimbirane n’umwe mu bayobozi b’itorero Redeemed Gospel Church rya Kimisagara, yahise ashinga akabari yise Keza Garden.
Bahati na mugenzi we Jimmy bahoze muri Just Family bigiriye inama yo kubyutsa iri tsinda bifatanyije na mugenzi wabo mushya witwa Chris.

Just Family igishingwa yari igizwe na Bahati, Kim Kizito, Jimmy na Croidja. Nyuma baje kugenda batatana kubera ibibazo batavugaho rumwe, ubu bongeye kubyutsa ibikorwa nk’itsinda.
Aganira na IGIHE, Bahati yavuze ko bagarukanye imbaraga zidasanzwe ndetse bizeye neza ko bizabafasha kongera kwigarurira abafana nk’uko byahoze mu myaka yatambutse.
Babyukije umutwe…
Ati “Ubu twagarutse turi bashya, tugarukanye imbaraga zidasanzwe kandi turasaba abafana bacu ko bibagirwa ibya kera ahubwo bakitegura kwakira ibishya.”
Bahati wari warafashe umwanzuro ndakuza ko atazongera kuririmba indirimbo z’Isi, yavuze ko bitazamubangamira na gato kuko byose ari ukubwiriza ijambo ry’Imana ariko mu buryo butandukanye.

Yagize ati, “Ndi umukristu kandi nemera Imana, kuririmba indirimbo zisanzwe ntibizamvana mu gakiza kuko izo ndirimbo zizaba zirimo ubutumwa kandi bwubaka abantu.”
Iri tsinda ryahise rishyira hanze indirimbo nshya ryise ‘Harabura iki’ yakozwe na Producer Pacento.
TANGA IGITEKEREZO