00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahati wahoze muri Just Family yagarutse mu muziki mu ndirimbo z’Imana

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 31 May 2014 saa 08:01
Yasuwe :

Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family kuri ubu ritagikora umuziki, we yagarutse muri muzika akaba yavuze ko yakijijwe ndetse agiye kuririmba indirimbo z’Imana.
Just Family yaherukaga kwigaragaza nk’itsinda mu mwaka wa 2012 ubwo bari muri PGGSS2. Nyuma yaho baje gutandukana ndetse Bahati aba ariwe uvamo mbere, abandi babiri Croidja na Jimmy basigara bonyine ariko nabo baza guhagarika umuziki.
Nyuma yo kuva muri muzika, Bahati yahise yinjira mu gukora filime. Filime ye yakoze (…)

Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family kuri ubu ritagikora umuziki, we yagarutse muri muzika akaba yavuze ko yakijijwe ndetse agiye kuririmba indirimbo z’Imana.

Just Family yaherukaga kwigaragaza nk’itsinda mu mwaka wa 2012 ubwo bari muri PGGSS2. Nyuma yaho baje gutandukana ndetse Bahati aba ariwe uvamo mbere, abandi babiri Croidja na Jimmy basigara bonyine ariko nabo baza guhagarika umuziki.

Nyuma yo kuva muri muzika, Bahati yahise yinjira mu gukora filime. Filime ye yakoze ikamenyekana ni iyitwa ‘Kaliza’.

Bahati yatangarije IGIHE ko igitekerezo cyo kongera kuririmba cyaje amaze kwakira agakiza.

Yagize ati: “Nakijijwe nta muntu n’umwe ubinsabye, njye ubwanjye nagiye gusenga, rimwe kabiri gatatu numva hari ibyo nkora bidakwiye, mpitamo kwakira agakiza.

Yakomeje agira ati: “Bibiliya iravuga ngo, kubaha uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka, maze kwakira agakiza naje gusanga nk’umuntu wari umuhanzi ngomba gukorera Imana mu buryo bwo guhimbaza no gushima Imana mu ndirimbo, ubu nagarutse mu muziki ariko nzaririmbira Imana gusa ndetse na filime nkora zizajya zigarukamo ubutumwa bwiza.”

Bahati mbere yo gukizwa.

Kuri ubu Bahati yashyize ahagaragara indirimbo yitwa Nta mpamvu yo kwiheba. (Yumve hano).

Just Family itarasenyuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .