Jean-Paul Murara navutse saa munani kuwa Kane Tariki ya 23 Ugushyingo 1978. Ndi umuhanzi uririmba injyana zitandukanye za Kinyafurika zibanda cyane ku kuririmbirira Imana.
Mvuka ndi imfura (kandi nzarinda mpfa ndi imfura) mu muryango w’abana batanu. Ndubatse mfite umugore umwe gusa nkunda cyane, ndamukunda akankundira kandi nawe arankunda. Mfite umwana umwe w’umuhungu.
Amashuri abanza nayize ku mashuri abanza y’I Ngoma, ayisumbuye nyiga mu iseminari Ntoya ku Karubanda I Butare, amakuru nyigira muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Naje kuyakomereza mu cyiciro cya Masters muri Finland (Lappeenrata University of Technology) aho nize ibijyanye n’Imibare (Statistics and Finance). Ndi umwarimu muri KIST, ishami ry’imibare.
Kuva nkiri umwana aho nakuriye i Ngoma ho muri Butare nakundaga gukina ncuranga mpereye ku bicurangisho bya muzika mu rugo bampaga ndetse no ku bindi twikoreraga twigana ibyo twabonaga muri za Orchestre Nyampinga. Indirimbo ya mbere nahimbye nayihimbiye mu Iseminari.
Ngeze muri Kaminuza i Butare niho natangiriye kwandika indirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana, aho nahereye ku ndirimbo nise Turakwizera, iri kuri album yanjye ya mbere nasohoye kuwa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2007. Iyo ndirimbo naje no kuyihindura mu giswahili nyita Tunakuamini.
Ubu mfite album eshatu, ebyiri ziri mu majwi n’indi imwe yo mu mashusho:
Iya mbere yitwa Nzaririmba igizwe n’indirimbo 12 ari zo:
1. Ubuhamya
2. Alleluia, Vive le Seigneur
3. Umwami Nyakuratwa
4. Inyenyeri Inyobora
5. Nzaririmba
6. Nyagasani Umwe
7. Ndabyemeye
8. Hindukira
9. Turakwizera
10. Ndabyemeye (version Buta)
11. Ubuhamya (Instrumental)
12. Umwami Nyakuratwa (Instrumental)
Album ya kabiri yitwa Umushumba Wanjye iriho indirimbo 10 ari zo:
1. Tunakuamini
2. Alleluya (Psaume 149)
3. Mon Berger
4. Umushumba Wanjye
5. I Wanna Live Close to You
6. Guma Udusabire
7. Dawe Uri mu Ijuru
8. Turakwizera
9. Ndeka Nduguhunde
10. Kibondo Cyanjye (Nkwihoreze)
Uretse izi album ebyiri ngaragaje iya 3 igizwe n’amashusho ni iy’indirimbo ziri kuri Album ya mbere.izasohoka kuwa 31 Mutarama 2012. Album ya mbere niyo iri ku isoko ariko izindi nazo ndateganya kuzishyira hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITEKEREZO