00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Umushumba Wanjye" Album nshya ya kabiri ya Jean Paul Murara yageze ku isoko

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 July 2013 saa 12:50
Yasuwe :

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Jean Paul Murara, yashyize ku isoko Album ye nshya ya kabiri yise “Umushumba Wanjye”.
Murara yari yaragiye muri Suwede, aho yakoreye ibitaramo bya mbere byo kumurika iyi Album ku mugaragaro.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE yavuze ko abakunzi b’indirimbo ze bashobora gusanga iyi Album nshya ahasanzwe hagurishirizwa ibihangano hose mu Mujyi wa Kigali.
Iyi Album iriho indirimbo icumi ari zo: Tunakwamini, Alleluia, Mon Berger, Umushumba (…)

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Jean Paul Murara, yashyize ku isoko Album ye nshya ya kabiri yise “Umushumba Wanjye”.

Murara yari yaragiye muri Suwede, aho yakoreye ibitaramo bya mbere byo kumurika iyi Album ku mugaragaro.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE yavuze ko abakunzi b’indirimbo ze bashobora gusanga iyi Album nshya ahasanzwe hagurishirizwa ibihangano hose mu Mujyi wa Kigali.

Iyi Album iriho indirimbo icumi ari zo: Tunakwamini, Alleluia, Mon Berger, Umushumba Wanjye, I Wanna Live Close To You, Dawe Uri Mu Ijuru, Guma Udusabire, Turakwizera, Ndeka Nduguhunde na Nkwihoreze.

Indirimbo nshya ya Jean Paul Murara yitwa "I Wanna Live Close To You":

Soma ikiganiro kirambuye Murara yagiranye na IGIHE:

IGIHE: Wari waragiye he?

Jean Paul Murara: Muri Suwede

IGIHE: Gukorayo iki?

Jean Paul Murara: Kwiga

IGIHE: Uzasubira muri Suwede?

Jean Paul Murara: Yego, ariko ubu ndacyafite igihe gihagije hano mu Rwanda.

IGIHE: Muri Suwede uri kwigayo iki?

Jean Paul Murara: Ni ubushakashatsi ndi gukorayo buzamara imyaka nk’itatu.

IGIHE: Ni ibihe bikorwa by’ubuhanzi uheruka gukorera muri Suwede?

Jean Paul Murara: Bimwe mu byo nakoze ni uko tariki ya 29 Mata nashyize hanze amashusho y’imwe mu ndirimbo zanjye nshyashya yitwa “I wanna Live Close To You”.

Muri Gicurasi nabwo nashyize ku isoko Album yanjye ya kabiri yitwa “Umushumba Mwiza” mpereye muri Suwede. Guhera icyo gihe nihaye gahunda ko buri kwezi nzajya ngira icyo nkora mu buhanzi bwanjye byibuze kimwe.

IGIHE: Muri Suwede se wabashije gukorerayo ibitaramo?

Jean Paul Murara: Yego, nabikoreye aho nari ndi mu mujyi wa Västerås. Nari ndi kumurika iyi Album yanjye ya kabiri nise “Umushumba Wanjye” nk’uko nabikubwiye. Ni naho natangiriye kuyigurishiriza, ubu nkaba nanayizanye i Kigali.

Muri Kamena nabwo nakoze igitaramo nari maze iminsi nsabwa na bamwe mu bari baraguze iyo Album yanjye.

IGIHE: Ubu se ni he umuntu yasanga Album “Umushumba Wanjye”?

Jean Paul Murara: CD ubu muri Librairie Caritas i Kigali niho namaze kuzigeza, ndateganya ko no muri iki cyumweru gitaha nzayishyira na Nakumatt ndetse n’ahandi hasanzwe hagurirwa ama-CD nzagenda mbamenyesha.

IGIHE: Iriho izihe ndirimbo?

Jean Paul Murara: Iriho indirimbo icumi ziri mu ndimi enye; Ikiyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa. Izo ndirimbo ni Tunakwamini, Alleluia, Mon Berger, Umushumba Wanjye, I Wanna Live Close To You, Dawe Uri Mu Ijuru, Guma Udusabire, Turakwizera, Ndeka Nduguhunde, Nkwihoreze. Izo ebyiri mvuze nyuma ni indirimbo zireba ku muryango zo kubyutsa urukundo hagati y’ababyeyi n’abana.

IGIHE: Ni ikihe kinyuranyo ubona mu buhanzi bwa hano mu Rwanda n’ubwo hanze, aho ukunze gutemberera?

Jean Paul Murara: Ikiyuranyo ni uko hariya ibintu byose i Burayi bakora usanga harimo ubunyamwuga; abantu bakora ikintu cyiza kandi umuntu akagikora kuko agishoboye.

IGIHE: Ni iki uteganya gukora mu minsi iri imbere, mu bijyanye n’ubuhanzi bwawe?

Jean Paul Murara: Ndifuza kwamamaza cyane iyi Album yanjye kuko nagerageje kuyikora neza cyane uko mbishoboye. Mu kuyikora; gufata amajwi nabikorerye muri Sutudio za hano mu Rwada ariko kuyitunganya mbikorera muri Suwede.

IGIHE: Ese ubu indirimbo zawe hanze zakirwa gute?

Jean Paul Murara: Barazikunda cyane. Kandi nishimira ko zimaze kugera kure kuko kugeza ubu iyi Album imaze kugera mu bihugu bitari bike birimo Finland, Suwede, u Buholadi, u Bufaransa, u Bubiligi, Espanye, u Butaliyani, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Burundi n’ahandi.

IGIHE: Turagushimiye cyane kuri iki kiganiro ugiranye na IGIHE

Jean Paul Murara: Ndabashimiye cyane nanjye, nabwira abafana banjye ko bazajya bansanga kuri page ya facebook yanjye ya Jean-Paul Murara


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .