Jean-Paul MURARA, umwarimu muri kaminuza y’ u Rwanda akaba n’ umuhanzi w’ umunyamuziki yashyize hanze indirimbo yafatanyije n’ umuraperi Bright Patrick akaba yayise ‘Ntiruzashira’.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iyi ndirimbo iri muri bimwe yifuzaga kugeraho muri 2015 akaba azakomeza kugenda yiyereka abakunda ibihangano bye ndetse n’ abakunda muzika nziza muri rusange.
Yagize ati “Indirimbo Ntirushira ishingiye ku rukundo, ni nziza kandi ikoranye ubuhanga. Ni kimwe mu byo nifuzaga gutangiriraho muri uyu mwaka nkaba mpamya neza ko ibyiza biri imbere”.
Yakomeje asobanura ko ari kwitegura gutangaza ku mugaragaro itsinda ry’abacuranzi yise WIMAS Band bazajya bamufasha mu gihe cy’ibitaramo.
Yasobanuye ko impamvu yifashishije Bright Ptrick mu gukora indirimbo ye Ntiruzashira ari uko amubonamo ubuhanga.
Yagize ati, “Nahisemo kuyikorana na Bright Patrick kubera ko ari umuraperi mwiza kandi numva mu njyana z’ Ikinyarwanda nongeyeho ka Rap byarushaho kuryohera abazumva”.
Nubwo yongeye Rap mu Kinyarwanda yavuze ko igomba kwisanisha cyane n’umuziki nyarwanda kuruta uko waba uw’imahanga.
Murara arateganya gushyira hanze ibikorwa byinshi muri uyu mwaka akaba yizeza abafana ko batazicwa n’irungu. Ku ikubitiro ashyize hanze NTIRUSHIRA yizera neza ko abantu bazayikunda kubera ubutumwa burimo aho akangurira abantu kurangwa n’urukundo ndetse no kwibuka ko urukundo ruva ku Mana.
TANGA IGITEKEREZO