Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Jean Paul Murara yashyize hanze indirimbo ‘Turakwizera’, ikaba ari indirimbo iri mu njyana ya Reggae.
Kanda hano wumve indirimbo ’Turakwizera’
Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe www.jeanpaulmurara.com Impamvu nyamukuru Murara yifuje gushyira hanze iyi ndirimbo, ngo ni uko hashize icyumweru hijihijwe umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana ku bayoboke ba kiliziya Gatulika nawe abarizwamo.
Yagize ati: “Impamvu nifuje kuyibagezaho none, ni uko hashize icyumweru twizihije umunsi mukuru w’ Impuhwe z’ Imana kandi twese tukaba tubeshejwe kuri iyi si n’ impuhwe z’ Imana, ni byiza rero ko dukomeza kuzirikana izo mpuhwe Imana itugirira ntibibe ibintu byo kuririmba umunsi umwe gusa.”
Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Suede aho ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare, avuga ko yayihimbye mu mwaka wa 2001 ubwo yigaga muri Kaminuza i Butare ubwo yitegerezaga ishusho benshi bazi nk’ ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe hasi hakaba handitse ngo YEZU NDAKWIZERA, mu kurangamira iyo shusho yaje gusanga atariwe wenyine wizera Impuhwe z’ Imana kuko yabonaga hari n’ abandi benshi.
Aha yakomeje agira ati: “Ni uko numva muri jye hazamutsemo ijambo rivuga ngo Yezu Kristu mwami wacu turakwizera. Mu gukomeza kubizirikana rero niho nongeye kureba ubuzima bwa Yezu hano ku isi maze mbukubira mu bitero bitatu bigize iyo ndirimbo.”
Mu rwego rwo gutuma ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugera kure, Murara yaje gushyira iyi ndirimbo no mu rurimi rw’ Igiswahili.
Uyu muhanzi anavuga ko ari n’intashyo yatanze ku bakunzi b’ibihangano bye bari mu Rwanda kuko we ari mu Burayi ku mpamvu z’amasomo.
Reba indi ndirimbo ya Murara hano:
TANGA IGITEKEREZO