Yitegura gushyira hanze ‘Album’ ya kabiri “Umushumba wanjye”, umuhanzi Jean Paul Murara yatangiye gahunda y’ibitaramo byo kumenyekanisha indirimbo ze zikundwa na benshi ariko ntibabashe kumumenya.

Aganira na IGIHE Murara yagize ati “Ubundi nari nateguye ko nzakora ibitaramo bigera kuri birindwi ahantu hatandukanye mu Rwanda ariko ntibyashobotse nahisemo kuba nkoze bitatu, kugeza ubu hasigaye kimwe”.
Nyuma y’ uko abisabiwe n’abantu batandukanye bamubwira ko biyumva mu ndirimbo ze kuko zibubaka ndetse zibasubizamo icyizere zigatuma badacika intege ku gukorera Imana, Murara avuga ko kugeza ubu yamaze gukorera igitaramo muri Paruwasi ya Gikondo ari kumwe na Korari Ave Maria na korari Sainte Cecile ubu hakaba hasigaye ahantu hamwe azajya.
Kuri iki cyumweru tariki ya munani Ukuboza 2013 Murara yataramiye muri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo kuva saa munani z’amanywa, ari kumwe n’abahanzi nka François Ngarambe.
Murara akomeza avuga ko ateganya gutaramira muri Paruwasi ya Saint Michel mu gihe ataratangaza kugeza ubu.
Jean Paul Murara ni umuhanzi n’umuririmbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana wo muri Kiliziya Gatolika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa "Ubuhamya", akaba yaranakoze izindi ndirimbo.
TANGA IGITEKEREZO