00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinavukiye mu muhanda, sinzi impamvu banyita umwana w’umuhanda -Jay Polly

Yanditswe na

Gisele Umutesi

Kuya 21 August 2012 saa 08:30
Yasuwe :

Umuhanzi Tuyishime Joshua Polly, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, ukomeye mu njyana ya Hiphop, bakunze kumufata mu buryo butandukanye, bitewe n’uko bafataga iyo njyana nk’iy’umujinya cyangwa iy’ibirara, bamwe bavuga ko ari umwana w’umuhanda.
Jay Polly, yavutse kuwa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ni umwana wa kabiri mu muryango, mu babyeyi afite mama umubyara gusa. Afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye yo ku rwego rwa A2.
Ubwo IGIHE twaganiraga na (…)

Umuhanzi Tuyishime Joshua Polly, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, ukomeye mu njyana ya Hiphop, bakunze kumufata mu buryo butandukanye, bitewe n’uko bafataga iyo njyana nk’iy’umujinya cyangwa iy’ibirara, bamwe bavuga ko ari umwana w’umuhanda.

Jay Polly, yavutse kuwa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ni umwana wa kabiri mu muryango, mu babyeyi afite mama umubyara gusa. Afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye yo ku rwego rwa A2.

Ubwo IGIHE twaganiraga na Jay Polly, yatangaje ko atumva impamvu abantu bamwita umwana w’umuhanda kuko yakuriye mu muryango nk’abandi bana, akiga akarangiza amashuri yisumbuye.

Hari byinshi Jay Polly asobanura bimwerekeyeho

IGIHE: Bitewe n’uko abanyarwanda bafata Hip Hop hano mu Rwanda abenshi bazi ko uri umwana w’umuhanda, ese mu kubamara amatsiko wababwira uko wakuze n’aho wakuriye?

Jay Polly: Njyewe navukiye mu rugo, mfite mama ntabwo navukiye mu muhanda sinzi rero impamvu banyita umwana w’umuhanda, Nakuriye mu muryango nk’abandi bana, ndiga kugeza ubwo narangizaga muri ETO Kicukiro hanyuma ntangira gukora ibijyanye na painting (gusiga amarangi) ndetse n’umuziki.

IGIHE: Watangiye umuziki ryari?

Jay Polly: Bya nyabyo ubundi twawutangiye twiga muri secondaire ariko ninjiye muri studio bwa mbere mu 2004.

IGIHE: Ujya kwinjira mu muziki ni nde muntu warebeyeho bigatuma wumva ushaka kuririmba?

Jay Polly: Ni mukuru wanjye witwa Maurice kuko yakundaga kumva indirimbo z’Abanyamerika zo mu njyana ya Hiphop bituma nanjye nkura mbikunze, navuga ko ari we watumye mbikunda kurushaho.

IGIHE: Hanze y’u Rwanda ni uwuhe muhanzi ukunda?

Jay Polly: Kuko mukuru wanjye yakundaga kumva 2Pac cyane afite n’ama mixtape yabo, nanjye nakundaga 2Pac.

IGIHE: Ni ibiki ukunda mu buzima bwawe bwa buri munsi byo kurya ndetse no kunywa?

Jay Polly: Ibyo kunywa rimwe na rimwe ninywera Heinken cyangwa se citron cyangwa na jus ya passion, hanyuma ibyo kurya nkunda ibiryo bisanzwe nyine by’abanyarwanda, umuceri, ibirayi, ibishyimbo n’ifiriti cyane cyane.

IGIHE: Ko tuzi ko uherutse kwibaruka mu minsi ishize, waba uteganya kurushinga na nyina w’uwo mwana?

Jay polly: Turabiteganya ariko ntabwo nahita ntangaza igihe.

IGIHE: Nk’umuntu wageze final muri PGGSS ndetse wari ufite abafana benshi wizeye gutwara igikombe ntukibone urateganya kuzasubira muri PGGSS ya 3?

Jay Polly: Kabisa nari niyizeye kubera abafana, ariko nanone nkerekana n’impungenge mfite zo kuyitwara, kuko hajemo amakosa menshi nko kuba abantu baratoraga bikanga n’ibindi. Sinzi n’aho ariya manota yavuye niba abantu baratoraga bikanga.

Ntabwo nakubwira ngo ndateganya kuyisubiramo kabisa, idahinduye ibintu bimwe na bimwe ntacyo naba ngiye kuyikoramo.

IGIHE: Ni iki wabwira abakunzi bawe basoma Igihe?

Jay Polly: Icyo nababwira cyo ndabategurira album izaba yitwa "Umwami uganje" izaba igizwe n’indirimbo 10, nkazayishyira ku mugaragaro bidahindutse ku itariki 30 z’ukwezi kwa cyenda kuri Petit stade. Ubu ndakora kuri album, indirimbo zimwe zarasohotse, izindi ntirizirasohoka ariko icyo nababwira ntibacike intege bakomeze badufane, bafashe Tuff Gangs muri rusange.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa bundi waha abafana bawe muri rusange?

Jay Polly: Ndashimira abafana banjye cyane aho bangejeje atari no kuvuga muri Guma Guma gusa, no kuba aho ngeze aha nitwa Jay Polly byose ni bo.

IGIHE: Murakoze Jay Polly.

Jay polly: Murakoze namwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages