Nyuma y’uko Tuyishime Joshua Polly bakunze kwita Jay Polly ananiriwe kubahiriza amasezerano yagiranye na Ngirinshuti Janvier bagura imodoka, ikibazo cyagejejwe mu butabera ndetse ngo ashobora no guterezwa imitungo cyangwa agasubiza iyo modoka naramuka abuze ubwishyu.
Ibi biraterwa n’uko Jay Polly atubahirije amasezerano yari yasinye ku itariki ya 18 Nzeli 2012, yemera ko aguze imodoka na Ngirinshuti Janvier ku mafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 600 y’amanyarwanda, ariko kuko atari ayafite yose bumvikana ko azayishyura mu byiciro bitatu. Jay Polly yahise atanga miliyoni imwe n’igice, yemera ko tariki 30 Ukwakira azatanga andi nk’ayo; hanyuma kuri 30 Ugushyingo 2012 akishyura asigaye.
Uwineza Janviere, mushiki wa Ngirinshuti, avuga ko Jay Polly atishyuye icyiciro cya kabiri n’icya nyuma. Ikindi ngo yangaga kwitaba amatelefoni yabo bamwishyuza, ni ko gufata umwanzuro wo kuza kumwishyuriza mu gitaramo cyo gushyira ku mugaragaro ‘Album’ “Umwami Uganje” cyabaye ku itariki ebyiri Ukuboza 2012.
Ati “Mfite message zigera ku 10 namwandikiye yanga kunsubiza. Nta muntu utagira ibibazo ariko iyo ugize ikibazo wegera umuntu urimo umwenda mukabiganiraho ; ntabwo umwihisha ngo ni uko ari umu star!”
Kuko telefoni ya Jay Polly itacagamo, twavuganye na Uwera Jean Maurice mukuru we akanamubera umujyanamawe. Yatubwiye ko atemera uburyo bwo kuza kumwishyuriza mu gitaramo no mu itangazamakuru Uwineza yakoresheje, kuko ntaho bihuriye n’amasezerano bagiranye na Jay Polly.
Ati “Ejo mvugana na Polly yambwiye ko abasigayemo miliyoni n’igice. Yagiye abishyura mu bice bamuhamagaye bati dukeneye amafaranga akabaha ibihumbi 10, 20, 5 gutyo gutyo ndaza kureba neza ayo abasigayemo. Kandi na yo turaza kuyabishyura bitarenze ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kuko dufite amakontaro y’akazi menshi.”
Akomeza avuga ko kugeza ubu Jay Polly nta konvokasiyo arohererezwa kandi batifuza no kujya mu nkiko kubera iki kibazo, agashimangira ko amasezerano yadindijwe n’uko imodoka yakoze impanuka. Uwera ati “Ubu se iyo apfa baba bishyuza nde? Njyewe ko ntabazi? Uwo mukobwa naduhe amahoro turaza kubishyura vuba bidatinze wenda basabe n’inyungu tuzayibaha ; yashatse kubaka izina [Uwineza] mu itangazamakuru ntacyo yakoze.”
Ngirinshuti Janvier we yihanangiriza Uwera Jean Maurice ku byo avuga atari we bagiranye amasezerano, ndetse ngo bishobora kwica umubano bari bafitanye. Ashimangira ko ibyo mushiki we avuga ari ukuri kandi abifitiye uburenganzira kuko na we iyo modoka ayifiteho uruhare. Ati “Iriya modoka yakoraga yishyura imyenda ya banki, turi imfubyi. Nta bushake bwo kwishyura bafite, iyo babugira bafite nomero zacu bari kuduhamagara. »
Avuga ku cy’amafaranga y’uducagucagu bashobora kuba barahawe, yagize ati « Jay polly na we si injiji ku buryo yaguha amafaranga ntimwandikirane. Azabigaragaze.”
Avuga ko mushiki we yafashe umwanzuro wo kujya kumwishyuriza mu gitaramo, kuko byari byamurenze Jay Polly atitaba telefoni ntanasubize ubutumwa bugufi.
Ngirinshuti akomeza avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga ikirego.
Twavuganye na Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubishinjacya bw’u Rwanda, adutangariza ko iki kitareba imanza z’inshinjabyaha ariko ko abavuga ko Jay Polly yabambuye bakwiye kwirinda kumusebya, kumwishyuriza ku karubanda cyangwa kumutera iwe mu rugo ; ahubwo ko bakwiye kugana inkiko kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko, umucamanza yazasanga Jay Polly atarubahirije amasezerano akaba yamutegeka kwishyura ku ngufu, yaba nta yo afite hagatezwa imitungo ye cyangwa agasabwa gusubiza imodoka.



















TANGA IGITEKEREZO