00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly arifuza kwiyunga n’umuntu wese bagiranye ikibazo mbere ya 2013

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 30 November 2012 saa 02:53
Yasuwe :

Mu gihe imyitegura yo kumurika album y’umuraperi Jay Polly isa n’igana ku musozo, uyu muraperi abinyujije ku bamuhagarariye aratangaza ko yifuza ko abantu bose bagiranye ibibazo muri uyu mwaka baba abanyamakuru n’abandi bababarirana mbere y’uko umwaka wa 2012 urangira.
Ibi byagarutsweho na Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly akaba n’umujyanama we mu buryo bwihariye; mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.
Uwera Jean Maurice yatangaje ko igitaramo cyo kumurika umuzingo album Jay (…)

Mu gihe imyitegura yo kumurika album y’umuraperi Jay Polly isa n’igana ku musozo, uyu muraperi abinyujije ku bamuhagarariye aratangaza ko yifuza ko abantu bose bagiranye ibibazo muri uyu mwaka baba abanyamakuru n’abandi bababarirana mbere y’uko umwaka wa 2012 urangira.

Ibi byagarutsweho na Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly akaba n’umujyanama we mu buryo bwihariye; mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

Uwera Jean Maurice yatangaje ko igitaramo cyo kumurika umuzingo album Jay Polly yise “Umwami Uganje” kugeza ubu giteguye neza, kikazaba ijana ku ijana imbona nkubone (100% live).

By’umwirariko ariko ngo iki gitaramo kizabamo udushya dutandukanye nko guhemba umuntu waje wambaye nk’umukunzi wa Hip Hop nyawe kurusha abandi, uzahembwa igihembo cyateguwe ku bufatanye bwa MTN na Jay Polly kandi ngo uwo muntu azatoranywa anihemberwe na Jay Polly.

MTN yateguye ari na yo muterankunga mukuru arizeza ko umubare w’abahanzi bari ku byapa bose bazaririmba kandi hari umwanya usesuye ku bahanzi kuko kizasozwa i saa Sita z’ijoro. Biteganyijwe ko Jay Polly amurika “Umwami uganje” kuri uyu wa mbere Ukuboza 2012 kuri Stade Amahoro, kwinjira bikazaba ari amafaranga 2000 n’3000 ndetse n’1000 ku banyeshuri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages