00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Jay Polly agiye kubatizwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 February 2016 saa 10:00
Yasuwe :

Jay Polly, umwe mu bahanzi bakunzwe bikomeye mu Rwanda yanogeje umugambi wo kugandukira Imana akaba umukirisitu wabatijwe.

Uyu muraperi wahoze mu itsinda rya Tuff Gangz akunzwe mu ndirimbo nka ‘Ku musenyi ‘, ‘Deux Fois Deux’, ‘Akanyarirajisho’ n’izindi, yabwiye IGIHE ko agiye kubatirizwa mu Itorero rya ADEPR ari naryo yavukuyemo.

Ati “Gahunda ihari ni ugukomeza kugororokera Imana no kuyikorera […] Ndashaka kubatizwa ariko sindahitamo neza itariki ku buryo nabitangaza aka kanya, ariko nzabatizwa.”

Jay Polly uvuga ko asanzwe aririmba Hip Hop ivanzemo guhimbaza Imana no kwigisha amahoro ku Isi, ngo ntazahindura ubwoko bw’umuziki we aririmba.

Ati “N’ubusanzwe ndirimba Hip Hop gospel, kwigisha abantu kubana neza, amahoro no gukora ibyiza. Ntabwo navuga ngo nzahindura umuziki njye mu bindi.”

Agiye kubatizwa mu gihe anitegura kurushingana n’umukunzi we Uwimbabazi Shalifah mu gihe cya vuba.

Jay Polly anafite gahunda yo gushyira hanze album nshya mu gitaramo azakora muri Gicurasi 2016 yamaze gutunganya indirimbo zose mu buryo bw’amajwi n’amashusho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .