Tuyisenge Joshua wiyita Jay Polly mu muziki asigaye afite indi nkumi yitwa Sharifa babana mu nzu i Nyamirambo, bikavugwa ko yataye uwo babyaranye witwa Nirere Afsa akaba asigaye akundwakaje uyu mukunzi we mushya.
Amakuru IGIHE ifitiye gihamya ashimangira ko uyu mukobwa amaze iminsi ajya kwisuzumisha inda ndetse akaba yaraherekezwaga na Jay Polly igihe cyose yagaragaye kwa muganga.
Umwe mu babyeyi wahuriye na Jay Polly ku bitaro yaherekeje umukunzi we kwisuzumisha, yahamirije IGIHE ko aya makuru yo gutwita kwa Sharifa atari impuha ndetse ko uyu muraperi aba ahangayikishijwe n’ubuzima bwa Sharifa.

Uyu mubyeyi utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yasobanuye ko na we amaze iminsi aherekeza umugore we utwite kwisuzumisha mu bitaro bya POLYFAM(Polyclinique Familiale) biri i Remera, mu nshuro zose yagiyeyo akaba yarahahuriye na Jay Polly ari kumwe na Sharifa.
Jay Polly ngo aba ahamagara Sharifa utuzina twumvikanishamo kumutetesha nka [Bebe, Chérie, Chouchou…]. Uyu muraperi kandi ngo aba yakoze iyo bwabaga akereka umukunzi we ko amuri hafi no kumubwira amagambo amutera akanyabugabo muri iki gihe atwite.
Abasore b’inshuti za Jay Polly kandi na bo bahamya ko uyu muraperi asigaye afitanye ubumwe na Sharifa ndetse ngo ntagikandagira mu rugo yahoze abanamo na Nirere Afsa, umukunzi wa mbere babyaranye imfura ye.
Jay Polly uvugwaho kuba yarataye umukobwa bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo, banafitanye umwana w’umuhungu witwa Crystal.
Uyu Sharifa usigaye yarigaruriye umutima wa Jay Polly azwi muri menshi mu mashusho y’indirimbo za Jay Polly nka "Oh My God”, "Malaika” n’izindi. Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ ya Urban Boyz[yahagaritswe na MINISPOC kubera urukozasoni ruyarimo].
Uretse kuba agaragara mu mashusho menshi y’indirimbo za Jay Polly, Sherifa ntakiva iruhande rw’uyu muraperi ndetse byinshi mu bitaramo atumirwamo baba bafatanye agatoki ku kandi.
Sharifa ngo ni umwe mu bakobwa bafite ifaranga mu Mujyi wa Kigali akaba ari imwe mu mpamvu zatumye Jay Polly amwibonamo mu buryo bworoshye.
Kugeza magingo aya, Jay Polly ntiyitaba telefone ye igendanwa ngo abe yasobanura iby’uyu mukobwa bivugwa ko basigaye babana mu nzu nk’umugore n’umugabo.


TANGA IGITEKEREZO