Jay Polly washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Oh My God’ arahamya ko afatanyije na Touch Records ari nayo imufasha mu muziki we agiye kurushaho gukomeza kuba ijwi ry’abababaye binyuze mu ndirimbo ze.
Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho y’indirimbo ye, Jay Polly afatanyije na Touch Records ari nayo imufasha mu buhanzi bwe muri iyi minsi, yavuze ko afite gahunda yo kwibanda cyane mu gukora amashusho y’indirimbo ze kugira ngo ubutumwa buzikubiyemo bugere ku bo bureba byoroshye.
Jay Polly ati, “Nibyo koko amashusho y’indirimbo ageza kure indirimbo mu buryo bworoshye, ubutumwa bukagera kure. Muri iyi minsi Touch Records turi gukorana neza, ubu icyo ngiye gukora cyane ni ugushyira ingufu mu mashusho y’indirimbo zanjye.”

Akomeza agira ati “Mu minsi yashize twahuraga n’imbogamizi zikomeye zatubuzaga gukora video ariko ubu abafana ndabamara impungenge, ngiye gukora uko nshoboye amashusho abe menshi”
Jay Polly kandi ahamya ko atazigera ateshuka ku murongo wo kuvugira indushyi n’abababaye nk’uko itsinda abarizwamo rya Tuff Gang ryabyiyemeje.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yagize ati, “Nk’uko twatangiye Tuff Gang twumvikana mu bihangano byiganjemo amagambo agaragaza amaganya y’abantu babaye, ntabwo ubwo butumwa tuzahwema kubugeza ku bo bureba tuvugira indushyi, abihebye, abatagira kivurira”

Kuba ijwi rya rubanda nicyo Jay Polly na bagenzi be biyemeje kuva bagitangira umuziki kugeza ubu “Nicyo Tuff Gang twiyemeje kandi nanjye zanjye ziganjemo bwa butumwa”
Jay Polly ashyize hanze amashusho ya ‘Oh My God’ mu gihe Tuff Gang yitegura gushyira hanze album yayo ya kabiri iri gutunganywa ku bufatanye na Top5 Sai.
TANGA IGITEKEREZO