Jay Polly yikomye umuhanzi Diamond Platinumz uherutse gutangaza ko abahanzi nyarwanda batazapfa kugera ku iterambere kubera ahanini uburyo bakoramo umuziki bahuzagurika, kutagira umurongo no kudakora akazi kabo nk’ubucuruzi.

Yagize ati “Hari umuhanzi w’umushyitsi uri hano muraza kumubona, numvise ikiganiro cye avuga ko abahanzi bo mu Rwanda batazi icyo gukora! Ese murumva ari byo mwebwe?Murabyemera?Gute se? Umuziki nyarwanda urahari, tuzawuzamura tuwugeze kandi aho ugeze nta muntu n’umwe ushobora kuza ngo atubwire ngo ntabwo tuzi icyo gukora! Gute se?".
Jay Polly yavugaga aya magambo wumva ashimangira ko ibyo Diamond yavuze atari byo ndetse ko intera umuziki nyarwanda ugezeho ari iyo kwishimira.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Diamond yavuze ko atazi niba abahanzi nyarwanda bakora umuziki kugira ngo bishimishe cyangwa ngo batere imbere. Yashimangiye ko indirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda zitazwi hanze y’u Rwanda ndetse na bo ubwabo bakaba bataragira aho bagera.
Abajijwe byibuze niba hari indirimbo z’abahanzi nyarwanda azi, Diamond yasubije agira ati, “Indirimbo ndazizi nka akabizu ya Mico,Sinakwibagiwe yakoranye na Mico na Tulia gusa sinzi uwayiririmbye ntazindi nzi rwose mumbararire”.

Diamond yakomeje avuga ko umuziki wo mu Rwanda ukiri hasi kubera ko abahanzi batazi kuzigama, gukora umuziki ufite intego, kwibabaza no kwiyima kugira ngo bagera ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu bakurikiranira hafi muzika bemeranya na Diamond ndetse bakavuga ko umuziki nyarwanda ukiri ku rwego rwo hasi cyane.
Benshi mu batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kuri iyi ngingo bashimangiye ko ikindindiza umuziki nyarwanda ari ukwirara ndetse no kumva ko hari aho bageze, kwikunda, kugundira ndetse no kutagira urukundo hagati muri bo.

TANGA IGITEKEREZO