Jay Polly uvugwaho kuba yarataye umukobwa babyaranye banamaze hafi imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo, muri iyi minsi afitanye umubano udasanzwe n’undi mukobwa witwa Sharifa ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda.
Jay Polly yaba asigaye afite indi nkumi bibanira mu nzu, nyuma y’uko uwo bari bamaze igihe babana yamutanye n’imfura babyaranye Crystal.
Uyu Sherifa azwi muri menshi mu mashusho y’indirimbo za Jay Polly nka "Oh My God”, "Malaika” n’izindi. Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ ya Urban Boyz[yahagaritswe na MINISPOC kubera urukozasoni ruyarimo].
Uretse kuba agaragara mu mashusho menshi y’indirimbo za Jay Polly, Sherifa ntakiva iruhande rw’uyu muraperi ndetse byinshi mu bitaramo atumirwamo baba bafatanye agatoki ku kandi.

Umusore w’inshuti ya Jay Polly, unazi cyane ibye na Sharifa, yahamirije IGIHE ko aba bombi basigaye babana mu nzu y’umukobwa i Nyamirambo. Mu minsi yashize ngo birukanywe aho Sharifa yari atuye ku Kabeza kubera akaduruvayo katurukaga ku businzi batezaga mu baturage mu gicuku batashye.
Uyu muntu utifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati “Umukobwa Jay Polly yakoresheje mu ndirimbo ye ‘Malaika’ ni we basigaye babana. Wasanga Fifi na we agiye kumera nka Asinah, kuko barabana n’uwo mukobwa. Bamaze igihe babana, ntakikoza Fifi.”
“Bigeze kubirukana ku Kabeza, Umuyobozi w’Umudugudu yabazizaga ko batahaga basinze bagasakuriza abaturage.”
Jay Polly uvugwaho kuba yaratandukanye na Nirere babyaranye agashaka undi mukobwa ntabwo yabashije kwitaba telefone ye igendanwa mu nshuro zirenga eshanu yahamagawe mu bihe bitandukanye.




TANGA IGITEKEREZO