00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yatangiye imishinga na Bebe Cool na Jaguar wo muri Kenya

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 February 2015 saa 11:57
Yasuwe :

Nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star ,umuraperi Jay Polly yatangiye imishinga yo gutunganya album ya Gatanu izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga akazanashyiramo umwihariko w’indirimbo agiye gukorana n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Bebe Cool na Jaguar wo muri Kenya.
Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE, yavuze ko ahugiye cyane kuri album nshya ashaka ko izerekana urwego rwisumbuye umuziki we umaze kugeraho nubwo hari abagitsimbaraye bavuga ko abahanzi nyarwanda (…)

Nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star ,umuraperi Jay Polly yatangiye imishinga yo gutunganya album ya Gatanu izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga akazanashyiramo umwihariko w’indirimbo agiye gukorana n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Bebe Cool na Jaguar wo muri Kenya.

Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE, yavuze ko ahugiye cyane kuri album nshya ashaka ko izerekana urwego rwisumbuye umuziki we umaze kugeraho nubwo hari abagitsimbaraye bavuga ko abahanzi nyarwanda bagifite urugendo rurerure.

Jay Polly ati “Ni album izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, hazaba harimo indirimbo nakoranye n’abahanzi batandukanye bo hanze. Ndashaka ko izaba album ibereka ko umuziki wacu hari urwego umaze kugeraho, igomba kuzakurura abanyamahanga na bo bakiga Ikinyarwanda ku bwo gushaka gusobanukirwa uburyohe bw’ubutumwa buyikubiyemo.”

Mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda Jay Polly agiye gukorana na bo indirimbo yamaze kwemeranywa na Bebe Cool wo muri Uganda nyuma yaho akazahita akorana na Jaguar umuhanzi wo muri Kenya umaze kubaka izina mu buryo bukomeye.

Jay Polly yatangiye imishinga na Bebe Cool na Jaguar wo muri Kenya

Yagize ati “Hari abahanzi bo hanze turi gupanga , uwa mbere twamaze kwemeranya ni Bebe Cool. We aherutse gukora ikiganiro kuri Radiyo imwe muri Uganda bamubaza abahanzi akunda mu Rwanda avuga ko yemera Rap ya Jay Polly , ngo anakunda kumva cyane Knowless.”

Bebe Cool ngo akunda Jay Polly na Knowless mu bahanzi bo mu Rwanda

Asoza agira ati “Kuba yemera Rap yanjye ni byiza, twagiranye ibiganiro twemeranya gukorana ku buryo muri uku kwezi kwa Kabiri nko mu matariki 15 tuzabisoza. Undi turi gupanga ni Jaguar wo muri Kenya kandi na we bimeze neza.”

Jaguar wo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .