Tuyishime Joshua wihaye izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, umwe mu baraperi bane bagize itsinda rya Tuff Gangz, yashyize hanze album ya kane yise ‘Ikosora’, mu buryo butunguranye ari nabwo bwa mbere mu mateka y’umuziki we, yakoze iki gitaramo atari kumwe na bagenzi be.
Byari biteganyijwe ko uyu muraperi aza gufatanya n’abahanzibarimo King James, Dream Boyz, Urban Boyz, Riderman n’abagize itsinda rya Tuff Gangz.
Nk’ibisanzwe, abitabira ibitaramo by’abagize Tuff Gangz, buri mufana aba ategereje kubona ubufatanye bw’abaraperi bagize iri tsinda ndetse by’umwihariko buri wese aba yifuza kubabona baririmbana za ndirimbo zabo bamenyekaniyeho kuva mu mwaka wa 2008 PFLA akiri kumwe na bo n’izindi bagiye bakora nyuma y’aho.
Ntibyatunguranye cyane kuba abaraperi bagize Tuff Gang barimo Bull Dogg na Fireman batagaragaye muri iki gitaramo. Mbere gato y’uko kiba byaranugwanugwaga ko iri tsinda ririmo ubwumvikane buke bityo bamwe bakaba baranze kwifatanya na mugenzi wabo.
Igitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’imwe kikarangira saa tanu z’ijoro. Ibi ntibyubahirijwe kuko cyatangiye ahagana saa moya ndetse nabwo habanza abahanzi bakizamuka, buri wese arisararanga yerekana ko na we afite aho agana mu muziki.
Ahagana saa mbili nibwo abahanzi bafite amazina azwi batangiye kugera ku rubyiniro bakurikiranye: Jack B, Paccy, Kid Gaju, King James,TNP,Riderman, Green P na Bruce Melody.
Muri aba bahanzi bose baririmbye, King James, Riderman na Green P ni bo bishimiwe mu buryo bukomeye cyane. Mbere y’uko King James agera ku rubyiniro wabonaga abafana batarayimva mu gitaramo neza , buri wese yari akonje, yipfumbatiye aho yicaye cyangwa ahagaze bisa n’aho hari icyo ategereje.
Indirimbo nka ‘Ndagutegereje’, ‘Yaciye ibintu’, ‘Yantumye’, ‘Niko nabaye’ …zatumye Petit stade inyeganyega, abafana barakanguka.
Riderman na we yunze mu rya King James, agera ku rubyiniro adudubiza ya magambo ye agize indirimbo ze zikundwa na benshi mu rubyiruko nka ‘Cugusa’ , ‘Bunguka bate’, ‘Abanyabirori’…zashyuhije benshi ndetse bamuha amashyi mu buryo bukomeye.
Green P waje yibutsa abafana ko bakwiye kumushyigikira nk’Ikinege’ cya Hip Hop mu Rwanda, yaririmbye live n’abatari bamuzi cyangwa abataramufanaga bajya mu bicu bishimira intera umuziki we ugezeho.
Igitaramo gisatira umusozo, abasore bari bashinzwe umutekano muri Petit stade bagendaga basohora abafana bashakaga guteza akaduruvayo mu gitaramo.
Jay Polly agihamagarwa ku rubyiniro, abafana bagiye mu bicu ndetse buri wese ashakisha uburyo yahagarara ahirengeye ku buryo abasha kureba ikirori neza. Atangiye kuririmba abari bashyuhijwe na Riderman na King James amaboko bayasubiza mu mufuka abandi baripfumbata ubundi bahanga amaso Jay Polly.
Byatunguranye kuba uyu muraperi atagaragarijwe ibyishimo n’abafana dore ko mu bitaramo asanzwe akora aba ashyigikiwe bidasanzwe. Yaje kwisunga ‘TBB’ mu ndirimbo ‘Vuza ingoma’, biba iby’ubusa abafana bakomeza kwipfumbata ari nako bamwe batangira kwikubura bataha.
Ahagana saa tanu zibura iminota mike, Jay Polly yahamagaye Urban Boyz ku rubyiniro, icyari umuziki wa live kivaho bashyiramo CD abafana batangira kuzunguza umubyimba.
Jay Polly akiva ku rubyiniro, Urban Boyz berekanye ko hari intambwe ikomeye bamaze kugeraho mu kumenya gushyushya abafana, maze basaba DJ kurekura umuziki, indirimbo nka ‘Yawe’ na ‘Tayali’ barazibyina bivayo. Mu minota itarenze icumi igitaramo cyahise gisozwa stade irafungwa abafana barataha.
Album ‘Ikosora’ ya Jay Polly ni iya kane ayishyize hanze nyuma ya Rusumbanzika, Iwacu na Umwami uganje.


















Amafoto: Nsanzabera J.P
TANGA IGITEKEREZO