Nk’uko Jay Polly abitangaza we na Label abarizwamo bifuje gufasha bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside ndetse bagakangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kurangwa no gufasha muri iyi minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 21.
Jay Polly na Touch Entertainment babinyujije mu bukangurambaga bwo gukusanya inkunga y’abarokotse Jenoside batishoboye bise ‘Gira Ubuntu Campain’ babashije kubona amafaranga yabafashije kugeza umuriro n’amazi mu ngo eshatu z’incike za Jenoside zo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari.
Ku ruhande rwe, uyu muraperi ahamya ko ari ikintu gikomeye kuba hari umubare muto w’abarokotse Jenoside yabashije gufasha ndetse agakangurira abahanzi bose gukora iyo bwabaga bagakoresha impano zabo mu gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka za Jenoside.
Incike eshatu Jay Polly yagejejeho umuriro n’amazi muri Rwamagana ni Nyiranzana Thérèse w’imyaka 83, Nyirabagande Xaverine w’imyaka 73 na Mukagacinya Godelieve wa 53. Iki gikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda 4,227,000 .

Nk’uko Clesse J Marc Sady ureberera inyungu za Jay Polly na Touch Entertainment yabitangarije IGIHE ngo bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga bakomeze gukusanya inkunga ubu bufasha batanze i Rwamagana bazabukorere no mu tundi turere bitewe n’ubushobozi bazabona.
Jay Polly afatanyije na Touch bafite intego yo gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko ibi bikorwa bikazajya bikorwa mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka buri mwaka.






TANGA IGITEKEREZO