Uyu muraperi ahishuye ko atagicana uwaka na Nirere Afsa bari bamaranye hafi imyaka irenga ibiri babana mu nzu mu gihe hari andi makuru avuga ko ari kumwe n’undi mukobwa witwa Sharifa binavugwa ko atwite.
Uyu Sharifa azwi muri menshi mu mashusho y’indirimbo za Jay Polly nka "Oh My God”, "Malaika” n’izindi. Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ ya Urban Boyz[yahagaritswe na MINISPOC kubera urukozasoni ruyarimo].
Uretse kuba agaragara mu mashusho menshi y’indirimbo za Jay Polly, Sherifa ntakiva iruhande rw’uyu muraperi ndetse byinshi mu bitaramo atumirwamo baba bafatanye agatoki ku kandi.
Jay Polly yahishuriye Izuba Rirashe ko atakiri kumwe na Nirere Afsa[umukunzi we w’igihe kinini banabyaranye ] ku mpamvu atasobanuye gusa agashimangira ko ibyabo byarangiye.
Yagize ati "Icyabayeho ni itandukana ry’uwahoze ari umukunzi wanjye, [Afsa]. Ntabwo tukiri kumwe kugeza kuri ubu ngubu…”
Yongeraho ati “Aho duhuriye ni umwana wacu dufitanye kandi ndi papa we ni imfura yanjye ndamukunda cyane mukorera byose kandi niteguye gukomeza kumukorera byose ni nawe nkorera, ariko mama we ntitukibana.”

Iby’urukundo rushya avugwamo n’uwitwa Sharifa, Jay Polly abivugaho adasobanura neza niba bari kumwe cyangwa ari ibinyoma mu mvugo igira iti "Ibyo ntabwo ari ngombwa kuko aba bantu muba mubibwira ntabwo batumenyeye muri ibyo ngibyo mu buzima busanzwe, ahubwo batumenyeye mu muziki.”




TANGA IGITEKEREZO