00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yagiye i Burayi yitwaje igikombe cya PGGSS4

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 5 September 2014 saa 12:50
Yasuwe :

Umuraperi Jay Polly uheruka kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu Rwanda, yajyanye i Burayi igikombe yahawe kucyereka abafana be bahaba.
Jay Polly wajyanye mu ndege na Urban Boys, bakaba banafitanye ibitaramo bibiri, we yanze kujyana umuziki gusa ahubwo yitwaza igikombe yahawe giherekejwe na miliyoni 24 z’amanyarwanda. Jay Polly yabwiye IGIHE ko yajyanye iki gikombe agamije gushimira abafana be b’ i burayi no kubereka umusaruro w’uburyo bamushigikiye.
Yagize ati (…)

Umuraperi Jay Polly uheruka kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu Rwanda, yajyanye i Burayi igikombe yahawe kucyereka abafana be bahaba.

Jay Polly wajyanye mu ndege na Urban Boys, bakaba banafitanye ibitaramo bibiri, we yanze kujyana umuziki gusa ahubwo yitwaza igikombe yahawe giherekejwe na miliyoni 24 z’amanyarwanda.

Jay Polly yajyanye igikombe cya PGGSS4 mu Burayi

Jay Polly yabwiye IGIHE ko yajyanye iki gikombe agamije gushimira abafana be b’ i burayi no kubereka umusaruro w’uburyo bamushigikiye.

Yagize ati "Nabashyiriye iki gikombe kuko nabo bari mu bamfashije kukijyana yaba mu bitekerezo ndetse no mu bindi byinshi, bambwiye ko bumva kandi bazi neza ibyo nandika, byatumye bamwe batakundaga Hip hop ubu bayikunda, cyane cyane iya Jay, ubwo rero ni ngombwa kujya kubashyira iki gikombe."

Ni ubwa mbere Jay Polly yitabiriye igitaramo i Burayi.

Jay Polly na Urban Boys mu ndege ubwo berekezaga i Burayi.

Urban Boys na Jay Polly bageze i Burayi kuri uyu wa Gatanu ahagana saa ine za mu gitondo nk’uko twabitangarijwe na Manzi ariwe bakunze kwita Humble.

Biteganyijwe ko Urban Boys na Jay Polly bazaririmba mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2014. Naho ku itariki 14 Nzeri bakazakorera igitaramo mu Busuwisi.

Itsinda rya Dream Boys naryo ryagombaga kwitabira ibitaramo bagenzi babo bitabiriye ariko ryabuze ibyangombwa.

bakigera i Buruseli mu Bubiligi
Jay Polly ngo yajyanye igikombe aheruka guhabwa
Ni ubwa mbere jay polly ajya kuririmba mu Burayi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages