00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yabyaranye n’umukobwa wa kabiri

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 December 2015 saa 02:18
Yasuwe :

Uwimbabazi Shalifah, umukunzi mushya wa Jay Polly yibarutse imfura yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2015.

Ni nyuma y’amezi make bitangajwe ko Jay Polly afite umukunzi mushya babana mu nzu nk’umugore n’umugabo ndetse muri Kanama 2015 bikaba byarahishuwe ko uyu mukobwa atwite.

Inkuru yo kuba umukunzi mushya wa Jay Polly yabyaye , yanashimangiwe n’urubuga rwa ‘Touch Records’ icunga bya hafi inyungu z’uyu muraperi.

Uwimbabazi Shalifah n’umukobwa yabyaye, bombi bameze neza gusa ntibiratangazwa niba Jay Polly yamusuye mu bitaro aho yibarukiye.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Tuyisenge Joshua wiyita Jay Polly mu muziki asigaye afite indi nkumi yitwa Uwimbabazi Shalifah babana mu nzu i Nyamirambo.

Muri Kanama 2015, uyu muraperi yahamije ko atagicana uwaka na Nirere Afsa bari bamaranye imyaka itatu babana mu nzu. Batandukanye bafitanye umwana w’umukobwa witwa Crystal.

Icyo gihe yagize ati "Icyabayeho ni itandukana ry’uwahoze ari umukunzi wanjye, [Afsa]. Ntabwo tukiri kumwe kugeza kuri ubu ngubu…”

Yongeraho ati “Aho duhuriye ni umwana wacu dufitanye kandi ndi papa we ni imfura yanjye ndamukunda cyane mukorera byose kandi niteguye gukomeza kumukorera byose ni nawe nkorera, ariko mama we ntitukibana.”

Shalifah, umukunzi mushya wa Jay Polly yabyaye

Uyu Shalifah Uwimbabazi wigaruriye umutima wa Jay Polly azwi muri menshi mu mashusho y’indirimbo za Jay Polly nka "Oh My God”, "Malaika” n’izindi. Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ ya Urban Boyz[yahagaritswe na MINISPOC kubera urukozasoni ruyarimo].

Jay yatandukanye na Nirere Afsa bafitanye umwana w'umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .