Nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star ,umuraperi Jay Polly yatangiye imishinga yo gutunganya album ya Gatanu izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga akazanashyiramo umwihariko w’indirimbo agiye gukorana n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Bebe Cool na Jaguar wo muri Kenya.
Mu kiganiro n’ubuyobozi bwa Touch Entertainment ari nayo ikurikirana inyungu za Jay Polly mu muziki bwemeje ko indirimbo uyu muhanzi azahuriramo na Jaguar izakorerwa muri Kenya. Jay Polly azerekeza muri iki gihugu mu byumweru bibiri biri imbere.
Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi ndirimbo azakorana na Jaguar ari imwe mu zizaba zigize album ya Gatanu. Ngo arashaka ko izerekana urwego rwisumbuye umuziki we umaze kugeraho nubwo hari abagitsimbaraye bavuga ko abahanzi nyarwanda bagifite urugendo rurerure.
Jay Polly ati “Ni album izaba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, hazaba harimo indirimbo nakoranye n’abahanzi batandukanye bo hanze. Ndashaka ko izaba album ibereka ko umuziki wacu hari urwego umaze kugeraho, igomba kuzakurura abanyamahanga na bo bakiga Ikinyarwanda ku bwo gushaka gusobanukirwa uburyohe bw’ubutumwa buyikubiyemo.”

Uyu muraperi yizeye ko urugendo azakorera muri Kenya ruzabyara umusaruro ukomeye ku muziki we ndetse azavayo amaze gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo azahuriramo na Jaguar.
TANGA IGITEKEREZO