Tuyishime Joshua benshi bazi nka Jay Polly mu muziki arahamya ko album ya kane agiye gushyira ahagaragara izaba ifite umwihariko ndetse yereke Abanyarwanda ‘Ikosora’ yakoze mu muziki nyarwnda.
Mu kiganiro na IGIHE, Jay Polly yatangaje ko igitaramo cyo kumurika iyi album ye yise ‘IKOSORA’ kizaba gitandukanye cyane n’ibyo yagiye akora ashyira ahagaragara album ze zabanje. Abazaza kwifatanya n’uyu muraperi muri iki gitaramo ngo bazabona intera ikomeye amaze kugeraho mu kuririmba ‘Hip Hop’ mu buryo bwa Live.
Ati “Ntabwo nzakora ibisa n’ibyo nakoze mu myaka yashize murika album zanjye zabanje. Ngeze kure imyiteguro kandi abacuranzi n’ababyinnyi tuzakorana bamaze kwitegura neza. Ndashaka kuzakora igitaramo cya Live ku buryo buri wese uzaza azemera ko koko hari intera ikomeye umuziki wa Jay Polly wagezeho”

By’umwihariko, muri iki gitaramo kizabera kuri Petit Stade kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza , Jay Polly ngo azerekana ‘Ikosora’ rye ku muziki nyarwanda haba mu bikorwa yakoze, ivugurura yazanye muri Hip Hop, kwigaragaza neza kurusha bagenzi be ndetse by’umwihariko akazanaboneraho umwanya wo kongera gushimira abafana be bamuhesheje Primus Guma Guma Super Star ya 4.
Ati “Nk’uko album nayise ‘Ikosora’, rizaba ari ikosora ko. Umuntu wese ushaka kureba iryo kosora nazanye mu muziki, azaze kuri Stade ejo kuwa Gatanu. Hari byinshi twakoze kandi umusaruro wabyo murabibona. Hari akazi gakomeye twakoze muri Hip Hop , nshaka kuzabereka nyine ko hari itafari nashyize ku muziki nyarwanda.”
Album ‘Ikosora’ ya Jay Polly ni iya kane agiye gushyira hanze nyuma ya Rusumbanzika, Iwacu na Umwami uganje.

Muri iki gitaramo Jay Polly azaba afatanyije na bagenzi be King James, Dream Boyz, Urban Boyz, Riderman na bamwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz. Kwinjira ni amafaranga ni amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahasigaye hose.
Uko byari byifashe ku itariki ya 30 Ugushyingo 2012 Jay Polly amurika ’Umwami uganje’




TANGA IGITEKEREZO