Jay Polly ni umwe mu baraperi baza imbere mu kugira umubare munini w’abakunzi, ari no mu ba mbere bamaze gushinga imizi mu njyana ya Hip Hop ndetse akunda kwiyita ‘umwami wa Hip Hop nyarwanda’.
Mu mishinga ikomeye ari gutegura muri iyi minsi, ku isonga hari album ya Gatanu ateganya gushyira hanze muri Gicurasi 2016.
Jay Polly yabwiye IGIHE ko ibyo gutunganya no gusoza album ye ari kubifatanya no kunoza ibishushanyo yahanze azamurika bibumbye bitarenze muri uku kwezi kwa Werurwe 2016.
Mu mashuri yisumbuye Jay Polly yize amasomo y’ubugeni ajyanye no gushushanya hakoreshejwe amarangi, akaba ari na kimwe mu byo akora nyuma yo gukora umuziki.
Yagize ati “Ntabwo dukora umuziki gusa, umuntu abifatanya n’utundi tuntu. N’ubusanzwe ndi umuhanzi umaze igihe mu bugeni, ubu ndi kurangiza collection yanjye nshya nshaka kumurika mu kwezi kwa Gatatu.”

Yamaze gutunganya ibishushanyo azashyira hanze mu cyiciro cya kabiri gusa muri iki gihe ari kubinoza neza no kurangiza imirimo ya nyuma irimo gushaka aho azabimurikira, abaterankunga no kuvugana n’abanyabugeni bagenzi be.
Icyiciro cya mbere cy’ubugeni Jay Polly yakimuritse muri 2014 yacyise “Isooko”, gikubiyemo ibishushanyo bye bwite n’iby’abandi banyabugeni yakoranaga na bo muri Isooko Arts.

TANGA IGITEKEREZO