Nk’uko Clesse J Marc Sady ureberera inyungu za Jay Polly na Touch Entertainment yabitangarije IGIHE, uyu muraperi na Label abarizwamo bifuje gufasha bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside ndetse bagakangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kurangwa no gufasha muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 21.
Jay Polly na Touch Entertainment batangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga y’abarokotse Jenoside batishoboye bise ‘Gira Ubuntu Campain’.
Ku ikubitiro uyu muraperi yakoreye igitaramo muri Kaizen ku Kabeza aho yavanye amafaranga y’ibanze azifashisha mu kugeza umuriro n’amazi mu ngo eshatu z’abarokotse Jenoside batishoboye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Yagize ati, “Turi gutegura ibitaramo bitandukanye aho amafaranga azavamo tuyongera ku nkunga twagennye yo gufasha abarokotse Jenoside. Nyuma y’igitaramo twakoreye muri Kaizen duteganya gukora ibindi bitaramo bizavamo amafaranga y’inyongera no gufatanya n’abaterankunga hanyuma tukageza amazi n’umuriro ku miryango 3 yo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari”.

Yasobanuye ko nyuma y’igitaramo bakoreye muri Kaizen Club bateganya gutegura ikindi kizabera muri Serena Hotel noneho inkunga ikarushaho kwiyongera kugira ngo iyi miryango uko ari itatu izabone amazi n’umuriro.
Jay Polly afatanyije na Touch bafite intego yo gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko ibi bikorwa bikazajya bikorwa mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.








TANGA IGITEKEREZO