Nk’uko bigaragara ku rupapuro rushakisha iyi modoka, ibirango byayo ni GA 9951 BU [by’i Burundi] ari nabyo biranga iya Jay Polly yo mu bwoko bwa Lexus RX 300 akaba yarayiguriye i Burundi mu mpera za 2014.
Icyaha Jay Polly akurikiranyweho ni icyo yakoreye ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa 27 Gicurasi 2015. Bivugwa ko ngo yagonze umugabo witwa Ntaganira Jean Marie Vianney yarangiza agahita acika hatabayeho uburyozwe bw’ikosa.
Ntaganira Jean Marie Vianney ngo yari kuri moto yitwaye atashye avuye ku kazi mu gicuku cyo ku itariki ya 27 Gicurasi, imodoka ya Jay Polly imurenza umuhanda agwa mu muferege. Nk’aho uyu muhanzi yakamutabaye ndetse agakemura ibibazo impanuka yateje yahise akandagira icyuma ajya kwiryamira asiga undi aryamye aho.

Ubwo Jay Polly yari yitwaye muri iyi modoka ye atashye ngo yagonze uyu mumotari na we wari uvuye ku kazi agiye imuhira. Impanuka ikimara kuba, Jay Polly ngo yahise yatsa imodoka vuba na bwangu agenda ubwo ndetse kugeza ubu racyashakishwa.
Manager wa Jay Polly banabana bya hafi witwa Clesse J Marc Sady yahakanye iyi nkuru y’ishakishwa ry’imodoka y’umuhanzi we. Gusa, ngo aya makuru y’uko Polisi imushakisha na bo barayazi ariko ngo ntaho bihuriye n’ukuri.
Clesse J Marc Sady yagize ati “Ibyo natwe twarabyumvise, ejobundi Jay Polly yahamagawe n’umuntu atubwira uburyo ngo yagonze umumotari ku Kabeza [...] Imodoka ya Jay Polly n’ubu tuvugana igiye kwerekeza i Bugesera, ayigendamo mu Mujyi wa Kigali. Sinzi impamvu Polisi yaba itarayifashe”
Turacyagerageza kuvugana na Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo hamenyekane ukuri nyako kuri iyi modoka n’amakosa Jay Polly avugwaho.

TANGA IGITEKEREZO