00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushushanya byatumye Jay Polly agabanya umurindi mu muziki

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 July 2015 saa 03:48
Yasuwe :

Umuraperi Jay Polly wegukanye irushanwa rya PGGSS ya 4 yaganjwe n’impano yo gushushanya kurusha umuziki abantu bari bamuzimo cyane, akavuga ko byamuzitiye ndetse ari gushaka uburyo yabishyira ku murongo.

Nyuma yo kwegukana irushanwa rya PGGSS ya 4, Jay Polly yagabanyije umurindi haba mu gusohora indirimbo, kwitabira ibitaramo n’uburyo yigaragazagamo mu muziki muri rusange.

Uyu muraperi ukunze kwivuga imyato ko ari ‘umwami wa Hip Hop nyarwanda’ na we ashimangira ko atagishyira ingufu cyane mu muziki nka mbere ahubwo umwanya we munini awukoresha mu kuzamura impano ye mu bugeni n’ubukorikori.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jay Polly yavuze ko nubwo bitamworoheye na gatoya guhuriza hamwe iyi myuga yombi ijya kuba imbusane, ngo ari gutegura album ye ya 5 ateganya gushyira hanze mu mpera z’Ugushyingo 2015.

Yagize ati, “Ntabwo umuziki nawuretse kuko mpugiye mu bikorwa byo gutegura album yanjye ya 5 nifuza gushyira hanze mu mpera z’Ugushyingo. Abafana ntabwo bakimbona cyane kuko hari ibyiza ndimo mbategurira uretse ko nsigaye mfata n’umwanya mwinshi nita ku kazi kanjye k’ubugeni mfata nk’akazi ka buri munsi”.

Kuba abafana be batakimubona by’umwihariko Abanyakigali ari uko hari imirimo myinshi yari ahugiyemo irebana n’ubugeni ariko akaba abizeza ko agiye kongera kubyutsa umutwe akongera akisararanga mu kibuga cya Hip Hop ‘avuga ko abereye umuyobozi’.

Tumubajije aho ikibazo cye na Polisi kigeze kubera imodoka ye yashakishwaga ku bwo kugonga umuntu , Jay Polly yavuze ko ibyo bibazo byakemutse nubwo ngo hari abantu babigize inkuru ikomeye kandi nta gikuba cyari cyacitse.

Ati, “Ibyo byarabaye imodoka yanjye ikora impanuka gusa si njye wari utwaye ahubwo ni umushoferi, umuntu wari wakomeretse yaravuwe neza kuko nari mfite ubwishingizi bwahise bubikurikiranira hafi birakemuka”.

Jay Polly yanavuze ku bumwe bwa Tuff Gang ko ari itsinda ahamya ko rikomeye kandi buri wese mu barigize ari umuhanga.

Yagize ti, “Tuff Gang ntabwo twicaye, turimo gutegura album yacu twifuz ko izajya hanze ikishimirwa n’abafana arko nanone duhugiye mu gushyigikira umuvandimwe wacu Bull Dogg kugira ngo na we yegukane ririya rushanwa kuko birashoboka”.

Yungamo ati, “Nk’uko izina ryacu ribivuga turi Tuff Gang, mu itsinda ryacu nta muntu uhetse undi buri wese arihagije ku giti cye gusa imbaraga zacu twese hamwe ziba zikenewe”.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi bazagaragara mu iserukiramuco rya Kigali Up ndetse ni umwe mu ba Ambasaderi baryo bakuru kuva aho ryatangiriye kugeza ubu.

Nyuma yo kwegukana PGGSS4, Jay Polly ntagipfa kugaragara

Kigali Up Festival iteganyijwe kuzitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Sauti Sol, Eddy Kenzo n’Abayarwanda barimo Jay Polly, Riderman, Danny Vumbi, Makanyaga Abdul, The Sisters n’abandi benshi.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rizaba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 25 na 26 Nyakanga 2015.

Gushushanya ngo byazitiye Jay Polly mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .