Tuyishime Joshua wiyise Jay Polly nk’izina ry’ubuhanzi mu buto bwe hari utuntu yakundaga kurusha ibindi harimo umukino wo kwihishanya no gukina umupira.
Mu kiganiro n’IGIHE Jay Polly yavuze ko ikintu cya mbere yishimiraga akiri umwana muto ngo ni umukino wo kwihishanya aho we n’urungano bakundaga kuwukina akumva arishimye.
Ati “Kwihishanwa kari agakino nakundaga cyane, hari ukuntu twajyaga dukina aho twari dutuye nkumva rwose biranshimishije bidasanzwe”.
Ikintu cya kabiri Jay Polly yakundaga akiri umwana ngo ni Fanta Orange, ngo yangaga icyitwa igisindisha cyose.

Uyu muraperi kandi ngo yakundaga imineke bidasanzwe yagize ati “Mu rugo bashoboraga kuba baguze imbuto zitandukanye zitagira uko zingana ariko umuneke ntiwajyaga unshika, yego n’izindi narazikundaga ariko imineke yo nayikundaga by’agahebuzo”
Mu bintu by’ingenzi kandi Jay Polly yakundaga mu buryo bukomeye akiri ni ugukina umupira w’amaguru.
Mu mabyiruka ye Jay Polly ngo ntiyakundaga abakobwa yagize ati “sha niganaga na bo nkabona ni beza ariko rwose sinabashamadukiraga ngo numve ko navuye mu byanjye”.

Uyu muraperi ngo akiri muto kandi yiyumvagamo inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse akishimira ko yabigezeho.
TANGA IGITEKEREZO