Umuraperi Muhire Jean Claude uzwi mu muziki nka Jay C yafashe umwanzuro wo kujya kwirega mu muryango w’umugore we yarongoye mu ibanga
Mu kiganiro Jay C yagiranye na IGIHE, yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2014 ari bwo agomba kujya mu muryango w’umugore we akabamenyesha ko yarongoye umukobwa wabo mu ibanga ndetse bakaba bamaranye amezi ane.
Jay C ati “Urabona nari maze amezi ane mbana n’umwana w’abandi. Namutwaye ntabivuze mu muryango wabo ariko uyu munsi ngomba kujya kwirega. Ndajyayo nyine mbabwire uko byagenze, ni ibintu bibaho mu buzima”

Uyu muhanzi arajya kwirega mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro ari naho umuryango w’umugore utuye. Jay C araba aherekejwe n’abaraperi bagenzi be by’umwihariko abo baturanye i Kanombe.
Ati “Ndaherekezwa n’abaraperi bagenzi banjye. Bose baraba bambaye amakote nyine bamperekeze njye kubibwira umuryango.”

Jay C n’umugore we bamaranye amezi ane babana nk’umugore n’umugabo ariko umwana wabo w’imfura Nikita afite imyaka ibiri y’amavuko. Barateganya gusezerana mu rusengero n’imbere y’amategeko mu mwaka utaha wa 2015.
Muri muzika, Jay C arateganya gushyira hanze indirimbo yahimbiye umugore we yise ‘Nupfa bazampambe’ n’amashusho mashya y’indirimbo ze amaze igihe atunganya.
TANGA IGITEKEREZO