Rurangirwa Darius uzwi mu muziki wa Reggae ku izina rya Jah Bone D yageze mu Mujyi wa Kigali aho aje kwifatanya n’abarasita bagenzi be mu itangwa ry’ibihembo ku bahanzi bakora iyi njyana mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akigera mu Rwanda, Jah Bone D usanzwe ukorera umuziki we mu Busuwisi yavuze ko impamvu nyamukuru imuzanye mu Rwanda ari ukwifatanya n’abarasita bagenzi be mu gitaramo cyo kwibuka Lucky Dube kizaba ku itariki ya 18 Ukwakira ari nabwo hazatangwa ibihembo bya Reggae ku bahanzi bo mu Rwanda.

Uyu muhanzi yasabye itangazamakuru guha umwanya iyi njyana, indirimbo z’abakora Reggae na zo zigahabwa umwanya ku maradiyo na Televiziyo.

Jah Bone D azamara ukwezi mu Rwanda, azitabira ibitaramo bitandukanye birimo icyo azakorera i Kigali ku itariki ya 18 Ukwakira, icy’i Musanze hanyuma ikindi akazagikorera i Nyamirambo mu Gushyingo mbere y’uko asubira mu Busuwisi.


Biteganyijwe ko igitaramo kizatangirwamo ibihembo bya "Reggae Music Award” kizaba ku itariki ya 18 Ukwakira 2014 kizabera mu Mujyi wa Kigali, ku Kimihurura ahazwi nko kuri Mulindi Japan One Love.
Amafoto: Gentil
TANGA IGITEKEREZO