00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushoferi uzatwara abanyeshuri azaba afite lisiti y’abo atwaye

Yanditswe na

Léocadie Nyirankunzimana

Kuya 13 July 2012 saa 08:04
Yasuwe :

Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Uburezi Dr Harebamungu Mathias, ubwo yavugaga kuri gahunda ijyanye n’itaha ry’abanyeshuri muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri.
Mugihe harabura icyumweru kimwe gusa ngo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bave ku masomo y’igihembwe cya kabiri bajye mu biruhuko, Ministeri y’Uburezi mu rwego rwo gukomeza kwita ku mutekano w’abanyeshuri, yashyizeho gahunda yo kujya iha ibigo amatariki atandukanye kugira ngo hatazaba ikibazo (…)

Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Uburezi Dr Harebamungu Mathias, ubwo yavugaga kuri gahunda ijyanye n’itaha ry’abanyeshuri muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri.

Mugihe harabura icyumweru kimwe gusa ngo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bave ku masomo y’igihembwe cya kabiri bajye mu biruhuko, Ministeri y’Uburezi mu rwego rwo gukomeza kwita ku mutekano w’abanyeshuri, yashyizeho gahunda yo kujya iha ibigo amatariki atandukanye kugira ngo hatazaba ikibazo cy’imodoka nk’uko byari bisanzwe, kuko byatumaga abanyeshuri bamwe barara batageze mu rugo ku munsi nyawo bakitwaza ko babuze imodoka.

Mu kumenya rero uko gahunda y’iki gihembwe yateguwe twavuganye na n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Uburezi Harebamungu Mathias avuga ko nka Minisiteri ayobora ifatanije na Polisi y’igihugu bakoze amabarura mu bigo by’amashuri ku buryo bazi aho buri munyeshuri wiga aba mu kigo (internat) ataha, ku buryo kumenya niba yageze mu rugo bitazagorana.

Harebamungu yasabye ababyeyi ko mu gihe cyo gutangira bagomba kohereza abana ku munsi wateganyijwe, bitaba ibyo bagahabwa ibihano n’ubuyobozi bw’ibigo kuko bagomba kubahiriza gahunda.

Mugihe harabura icyumweru kimwe gusa ngo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bave ku masomo y’igihembwe cya kabiri bajye mu biruhuko, Ministeri y’Uburezi mu rwego rwo gukomeza kwita ku mutekano w’abanyeshuri, yashyizeho gahunda yo kujya iha ibigo amatariki atandukanye kugira ngo hatazaba ikibazo cy’imodoka nk’uko byari bisanzwe, kuko byatumaga abanyeshuri bamwe barara batageze mu rugo ku munsi nyawo bakitwaza ko babuze imodoka.

Minisiteri y’Uburezi kandi yasabye buri muyobozi w’ikigo kumvikana n’abatwara abagenzi, kugira ngo bazafashe abanyeshuri kugera aho bataha bitagoranye.

Mu rwego rw’imyambarire bategetse ko abanyeshuri bagomba gutaha bose bambaye umwenda w’ishuri (uniform) buri wese akaba afite ikarita y’ishuri. Ikindi ni uko umushoferi agomba kuba afite lisiti y’abanyeshuri atwaye n’aho bataha kugira ngo ajye abageza aho bataha.

Ikindi cyashyizweho ni uko hagiye hashyirwaho gahunda yo gutwara abanyeshuri bakabageza iwabo babifashijwemo na sosiyete zitwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’akavuyo kaboneka mu gihe abanyeshuri baba bataha.

Iyi gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi mu mwaka ushize hagamijwe gukomeza gucunga umutekano w’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, dore ko ababyeyi bamwe bagiraga impungenge ko abana babo batagerera mu rugo umunsi batashye ho bakitwaza ibibazo byo kubura imodoka, kandi byaravugwaga ko abenshi babaga bigiriye mu bikorwa bitari byiza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .