Nyuma y’igihe kirekire itsinda ry’abahanzi KGB rimaze ridasohora indirimbo, ubu batangaza ko batangiye gufata amajwi y’indirimbo zabo (recording session) muri album yabo nshya.
Skizzy umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko izina n’indirimbo bizajya kuri iyi album bitaramenyekana neza.
Yongeyeho ko gahunda ari ugukorana na Producer Pasta P, Mastora, JP na Jean Luk wo muri Top 5 SAI.

Indirimbo bahereyeho bakora ni iyitwa Ruhurura, ivuga ku buzima abana bo mu muhand bita Mayibobo bahura nabwo ku isi hose atari mu Rwanda gusa; Skizzy yagize ati: "Iyo ukoze isesengura usanga bose babayeho ubuzima bujya kumera kimwe 80%".
Ngo ku bijyanye n’amashusho ntibaremeza uwo bazakorana nawe mu kuyafata ariko bifuza kugeza ku isoko amashusho afite ireme.
TANGA IGITEKEREZO