00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinigeze ntekereza kuryamana na Fireman - Umuhanzi Gretta

Yanditswe na

Venuste Kamanzi

Kuya 20 January 2012 saa 07:01
Yasuwe :

Amashusho y’indirimbo "Isezerano" y’umuhanzi Gretta yakoranye na MC Fab na Fireman Kibiriti yasohotse Fireman atarimo, bikaba bivugwa ko impamvu ari uko ataryamanye na Gretta nubwo MC Fab we abyemeza.
Nyuma yo kumva ko umuraperi Fireman yaba yaranze kujya mu mashusho y’indirimbo "Isezerano" ya Gretta baririmbanye, twaganiriye na ba nyirubwite na MC Fab nk’umwe mu bo bayiririmbanye.
Gretta yadutangarije ko yababajwe cyane no kuba Fireman ataragaragaye muri iyi ndirimbo ariko nawe nta (…)

Amashusho y’indirimbo "Isezerano" y’umuhanzi Gretta yakoranye na MC Fab na Fireman Kibiriti yasohotse Fireman atarimo, bikaba bivugwa ko impamvu ari uko ataryamanye na Gretta nubwo MC Fab we abyemeza.

Nyuma yo kumva ko umuraperi Fireman yaba yaranze kujya mu mashusho y’indirimbo "Isezerano" ya Gretta baririmbanye, twaganiriye na ba nyirubwite na MC Fab nk’umwe mu bo bayiririmbanye.

Gretta yadutangarije ko yababajwe cyane no kuba Fireman ataragaragaye muri iyi ndirimbo ariko nawe nta kundi yari kubigenza kuko yakomeje gutinza isohoka ryayo kugira ngo izaze irimo Fireman bikanga. Yagize ati: "Namubwiye ko tujya gufata amashusho, ambaza niba mfite akantu (amafaranga) ngo aze, ndamwemerera ariko nabwo ntiyaza".

Akomeza avuga ko yakomeje kumwingiga ariko akamwangira gusa ntiyigera amubwira impamvu nyayo ituma ataza mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, ahubwo buri uko amuhamagaye akamusubiza ko aje ariko ntabikore.

Gretta akomeza avuga ati:"Gusa nyuma naje kumva bihwihwiswa ko bifitanye isano n’uko yaba yarashatse ko turyamana nkanga, birantungura kuko ntabyo nari nzi kandi bikaba bitarabaye, ikindi ntago nigeze nabitekereza".

Gretta avuga ko yagerageje kwinginga Fireman inshuro zigera kuri esheshatu abyanga, afata umwanzuro wo kuyishyira ahagaragara atarimo, ati: "Byabanje kumbabaza ariko ubu narabyakiriye, kandi igihe kimwe ashobora kuzabyicuza".

Reba hano indirimbo "Isezerano"

Ubwo IGIHE.com yavuganaga na Fireman, yahakanye yivuye inyuma iby’uko yaba yarasabye uyu mukobwa ko baryamana, avuga ko ahubwo bamubwiraga ngo aze mu ifatwa ry’amashusho arwaye ntibishoboke kugera aho bayishyiriye hanze.

Fireman ati:"Kuba nari nemeye kujya mu majwi y’indirimbo, sinari kwanga kujya mu mashusho yayo, kandi sinigeze mwishyuza kuko ntiyabona ayo ampa".

Avuga ku byo kwishyuza amafaranga Gretta, Fireman yavuze ko wenda uyu mukobwa yaketse ko yashatse kumwishyuza kuko Gretta amusaba ko bakorana indirimbo, yamubwiye yikinira ko azamwishyura, ariko byari ukwikinira kuko yaje kubikora ntayo amuhaye.

Tuvugana na MC Fab, umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo yashimangiye ko kuba Fireman atagaragara mu mashusho yayo ari uko Gretta yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

MC Fab avuga ko ibi abihagazeho kuko ubwo bari bamaze igihe kitari gito binginga Fireman yanga, yaje kubwira Gretta ko agomba kwemera ikajya ahagaragara bitaba ibyo nawe akayivamo.

MC Fab akomeza avuga ko Gretta yaberuriye we n’uwarimo atunganya amashusho y’iyi ndirimbo witwa Franco ko Fireman yamusabye ko baryamana akanga, ikaba ariyo mpamvu arimo kwanga kuza mu ifatwa ry’amashusho.

Ati:”Uriya mu-nigger yashatse kuzana ibintu byo kuryamana, baby arakanira, gusa yaje kubimbwira nyuma man, umuntu arwara inshuro enye zose?”

MC Fab yakomeje avuga ko uku ari ukuri yemera yahagararaho ibihe byose kabone n’iyo yaba ari kumaradiyo. Ati:”N’iyo mwahamagara Franco warimo ayidukorera yabibabwira”.

Twagerageje kuvugana na Franco kuri telefoni ye igendanwa ntibyadukundira kuko itacagamo.

Reba Amafoto ye Gretta n’ubuzima bwe nk’umuhanzi ukanda hano . Reba n’abandi bahanzi nyarwanda ukunda ukanda Hano .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .