Uyu mukobwa wari umaze hafi imyaka itatu asa n’uwacitse intege mu muziki, ngo yabitewe ahanini no kuba yari ahugijwe n’amasomo n’indi mirimo yakoraga itaramuhaga umwanya wo gukora umuziki yisanzuye.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho ya ‘Ntukijijishe’ yijeje abafana be ko mu minsi iri imbere bazamubona mu bahanzi bakunzwe ndetse akaba akomeje kubasaba kumushyigikira kugira ngo arenge urwego agezeho.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntukijijishe’, Gretta yabwiye IGIHE ko hari indi mishinga mishya agiye gushyira hanze nyuma y’iyi ndirimbo.
Yagize ati “Nyuma yo gusohora iyi , mu minsi iri imbere ndahita nkora amashusho y’izindi ndirimbo. Ni ugukora cyane kugira ngo abafana barusheho kwishima no kubona umusaruro w’ibyo nkora, ikigamijwe ni uko nanjye ngomba kuza mu bahanzi ba mbere bakunzwe kandi mbikesha ubuhanga, nzabigeraho”










TANGA IGITEKEREZO