00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P yeruye ko adakora umuziki arangamiye amarushanwa yo mu Rwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 May 2015 saa 08:10
Yasuwe :

Umuraperi Green P umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang yahishuye ko mu rugendo rwe rwa muzika adaharanira kwinjira mu marushanwa iyo ari yo yose mu Rwanda runaka ahubwo ngo aba ashyize imbere guhindura ubuzima bwa benshi anatanga ubutumwa bububaka imitima.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Green P yavuze ko kuba ataribonye mu bahanzi bahawe amahirwe yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma bitigeze bimuca intege kuko atangira umuziki we iryo rushanwa ntiryari rihari ndetse ngo ntiyigeze akora umuziki ariryo ahanze amaso.

Yagize ati, “Biriya bibaho uretse ko kuri njye nta n’icyo biba bivuze kwinjira muri PGGSS n’irindi rushanwa iryo ari ryo ryose hano mu Rwanda ntabwo mbifata nk’ibintu bikomeye kuko umuziki wanjye intego yawo si ukwinjira mu marushanwa ahubwo ni ugusana imitima ndetse no guhindura ubuzima bwa benshi”.

Uyu muraperi utaribona na rimwe mu rushanwa mu Rwanda ngo ntibitazigera bimuca intege na gato azakomeza guha abakunzi be za njyana zuzuye ubutumwa bahora bumva.

Kuva ibitaramo bya PGGSS ya 5 byatangira, uyu muraperi yagaragaye mu cyabereye i Muhanga ku itariki ya 23 Gicurasi avuga ko yari yaje gushyigikira umuvandimwe we Bull Dogg wo muri Tuff Gang.

Yagize ati, “Kuba ntari muri iri rushanwa ntabwo byambuza gushyigkira umuvandimwe, nahagurutse i Kigali nje gushyigikira Bull Dogg kandi nizeye ko igikombe azacyegukana”.

Green P kuri ubu utakibarizwa muri Touch Records yavuze ko umuziki we utahagaze ahubwo ngo hari ibikorwa bishya ari gutegurira abafana bityo ko bashonje bahishiwe.

Ku ruhande rwa Bull Dogg yavuze ko yishimiye urukundo yeretswe n’umuvandimwe we ndetse anasaba abakunzi Tuff Gang bose muri rusange gukomeza gushyigikira injyana ya Hip Hop kugeza yegukanye igikombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .