Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Green P yavanye akarenge muri Touch Records yamufashaga mu muziki we na mugenzi we Jay Polly.
Yagiye atanditse ibaruwa isezera ubuyobozi gusa ngo kuwa Gatatu tariki ya 22 Mata 2015 yanditse ubutumwa bugufi kuri telefone amenyesha umwe mu bayobozi ba Touch Entertainment ko atagikorana na bo.
Green P yashimangiye ko yasezeye anenga umusaruro muke Touch yamugejejeho bityo akaba yagiye gushaka izindi nzira yanyuzamo ubuhanzi bwe. Ati “Nagiye kubera ko nyine ntacyo bankoreye. Hariya nta kintu bankoreye, nta na kimwe. Nabonye ko nta kintu ndi kugeraho mpitamo kugenda”
Mu kiganiro na IGIHE, ubuyobozi bwa Touch Entertainment bwahamije ko uyu muraperi yagiye koko gusa ngo ntiyasezeye mu buryo bujyanye n’amasezerano bafitanye. By’umwihariko, Green P agiye atarakiranuka n’ubuyobozi ngo kuko afite umwenda wa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yagurijwe na Label.
Kuri uyu mwenda ngo hiyongeraho miliyoni zisaga zirindwi label yamutanzeho mu bikorwa bitandukanye yamukoreye mu gihe bamaze bakorana.
Green P wari ugifite amasezerano y’imyaka ikabakaba itatu ngo yasezeye mu buryo butari bwo kuko atubahirije ingingo ivuga ko [mbere yo gusesa amasezerano agomba kwishyura amafaranga yose yagurijwe ndetse n’ayo yatanzweho yose kuva agitangirana na label] nk’uko bigaragara mu masezerano IGIHE ifitiye kopi.
Clesse J Marc Sady umuvugizi w’ibikorwa bya studio ya Touch Entertainment yavuze ko Green P agomba gusubiza amafaranga yahawe harimo inguzanyo ya miliyoni imwe ndetse n’izindi zirindwi bamutanzeho mu bikorwa bitandukanye bamukoreye haba indirimbo(video na Audio), kumwambika, guteza imbere ibihangano bye n’akandi kazi yakorewe.
Yagize ati “Twebwe navuga ko tutazi niba yaranagiye kuko ntiyanditse ibaruwa, icyo yakoze ni message ya telefone yohereje kandi tugirana na we amasezerano ntabwo byanyuze muri message. Hari amafaranga aturimo agomba kuyishyura, yose hamwe aragera muri miyoni umunani”
Yungamo ati “Yirengagije ko nta muntu wemerewe kugenda atabanje kwishyura amafaranga yose bamutanzeho, na we arabizi ko agomba kuyishyura”
Green P we yemera ko umwenda afitiye Touch Entertainment ari miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ayo yandi bavuga ngo nta n’igiceri azi.
Ati “Iyo miliyoni yo ndayemera, ni ideni mbafitiye kandi naryo tuzavugana ndebe ko nzayishyura. Hanyuma izo miliyoni zindi bavuga ntazo nzi.”
Green P yinjiye muri Touch Entertainment muri Nyakanga 2013. Niho yamurikiye album ye ya mbere ndetse nyinshi mu ndirimbo ze nka ‘Bingana iki’, ‘Kandagira abanzi’, ‘Zunguza’, ‘Ngwino Iwacu’ n’izindi nyinshi.
Twitter: @murungisabin
TANGA IGITEKEREZO