00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green Force, abaraperi bari munsi y’imyaka 15 bashaka gukubita inshuro Tuff Gang

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 July 2014 saa 02:28
Yasuwe :

Gaston, Fabio na Yvan, ni abaraperi bagize itsinda rya Green Force ryifuza gukora umuziki rikamenyekana byihuse ndetse rigakundwa kurusha Tuff Gang. Aba baraperi bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko bemeza ko baje guhindura byinshi muri Hip Hop.
Mu kiganiro aba bana bagiranye na IGIHE ubwo batugezagaho indirimbo ebyiri bamaze gukora mu gihe kigera ku mwaka bagiye kumara, bashimangiye ko bafite inzozi zo gukundwa kugeza ku rugero Urban Boyz iriho muri iki gihe ariko bo bakabigeraho mu mwaka (…)

Gaston, Fabio na Yvan, ni abaraperi bagize itsinda rya Green Force ryifuza gukora umuziki rikamenyekana byihuse ndetse rigakundwa kurusha Tuff Gang. Aba baraperi bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko bemeza ko baje guhindura byinshi muri Hip Hop.

Mu kiganiro aba bana bagiranye na IGIHE ubwo batugezagaho indirimbo ebyiri bamaze gukora mu gihe kigera ku mwaka bagiye kumara, bashimangiye ko bafite inzozi zo gukundwa kugeza ku rugero Urban Boyz iriho muri iki gihe ariko bo bakabigeraho mu mwaka umwe gusa.

Nubwo bifuza ko mu mwaka wa 2015 bagakwiye kuzaba bari ku rwego rumwe na Urban Boyz, ngo bizeye ko Imana nisohoza imigambi yabo bazanikira Tuff Gangz mu bikorwa no mu gikundiro.

UMVA INDIRIMBO RUBANDA YA GREEN FORCE

Yvan ati, “Turifuza ko byibuze mu mwaka utaha tuzaba turi ku rwego nk’urwa Urban Boyz. Dukora injyana ya Hip Hop kandi benshi mu Rwanda ntibarayiyumvamo twebwe turashaka gukura tuyicengeza mu Banyarwanda. Hip Hop ni injyana itanga ubutumwa bwubaka, ikomeza guhezwa inyuma nyamara abaririmba za RnB , inkundo n’ibindi bagashyirwa imbere”

Akomeza agira ati, “Turabyizeye, nubwo turi bato ariko birashoka. Na Tuff Gang twizeye ko tuzakundwa kuyirusha”

Nubwo bitoroshye kumenyekana mu muziki , Green Force bizeye kuzabigeraho kuko ngo n’abakunzwe kuri ubu batangiriye hasi.

Ati, “Biragoye ariko nubwo turi abana bato twizeye ko tuzagera kure mu muziki. Aba bahanzi mubona bakunzwe mu Rwanda muri iki gihe nabo babaye abana, banyuze mu bihe nk’ibyacu , twebwe turashaka kuzagera kue hashoboka. Kuba dutangiye umuziki tukiri bato, twizeye ko bizatugeza kure.”

Gaston na Yvan biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye naho Fabio akiga mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu.

Bamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri, iyo bise Rubanda n’Abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .