Uyu muhanzi yafunzwe mu minsi yashize azira kunywa ibiyobyabwenge. Nyuma yo kuva mu buroko yavuze ko yafashe umwanzuro ndakuka wo kutazongera kubinywa ndetse ubu ni umwe mu bakirisitu basengera muri Zion Temple.
Umwaka wa 2016 ugitangira, Gisa yasohoye indirimbo yise ‘Genda ubabwire’, imwe muri nyinshi yanditse agendeye ku butumwa bw’ibyo yabonye afunzwe.
Indirimbo nshya yasohoye yayise ‘Twimike urukundo’, avugamo ko abantu bakwiye gushyira imbere gukundana ko nta mpamvu yo kwangana kuko urukundo ari ipfundo ry’iterambere.
Hari aho aririmba ngo “…burya ngo inshuti nziza uyibonera mu byago, udafite amazi ukayamuha, urwaye ukamusura, uwashonje ukamugaburira. Burya urukundo n’Imana irarwemera.”
Eliel Sando, umujyanama wa hafi wa Gisa cy’Inganzo yavuze ko muri iki gihe bashakiye uyu muhanzi umuganga wihariye kugira ngo abashe kureka kunywa ibiyobyabwenge burundu.
Nyuma ya ‘Twimike urukundo’ na ‘Genda ubabwire’ ngo hari indi mishinga myinshi y’indirimbo bazashyira hanze mu gihe cya vuba.
TANGA IGITEKEREZO