“Umwana Wanzwe Niwe Ukura”, indirimbo nshya ya Gisa yakozwe na Producer Sam Rayn muri “The Beat Records” muri yumvikanamo amagambo akarishye.
Wumvise neza iyi ndirimbo ukayisesengura, wumva aya magambo Gisa yakoresheje, ajya kugirana isano ya hafi n’ibibazo yari amazemo iminsi.
Nk’uko IGIHE duheruka kubyandika, Gisa, uvugwaho impano na buri wese wumvise ibihangano bye, aheruka kwirukanwa muri Touch Records, aho yashinjwaga imyitwarire n’imikorere mibi.
Muri iyi ndirimbo Gisa aririmba akomoza ku magambo y’umwana w’ikinege w’impfubyi wavukanye impano ariko abantu ntibamwishimire. Gisa ati “Umwana wanzwe niwe ukura”.
Muri iyi ndirimbo kandi, Gisa, avuga isengesho ati “Mana nintana uzangarure ntarata itarantu wampaye, n’ubwo banyanga njye ndakwambaje”.
Akongeraho ati “Muramwangira iki ko ari Rwanda rw’ejo, uzavugwa uzatera imbere, nta wuvuma iritararenga".
Mu magambo yumvikanisha ko Gisa atashatse kwerurira IGIHE, yagize ati “Icyo nashatse kuvuga abana b’ibinege, abana babaye ni benshi kandi bafite impano zabuze kimenyekana”.
Gisa yavuze ko iyi ndirimbo atayihimbiye abamuvuzeho amagambo ko yananiranye.
Uyu muhanzi Gisa bivugwa ko afite impano ariko yamaze igihe kinini akorera indirimbo TBB ikamenyakana nyamara we atamenyekana.
Gisa avuga ko yifuza kujya muri Kina Muzik.
Amagambo agize indirimbo:
1.
- Hari umwana mwiza nita uw’igikundiro
- Yari umwana wavutse mu muryango ari ikinege
- Hashize igihe gitoya
- Ababyeyi be bitaba Imana; arahangayika arateseka
- Uwo mwana yari yaravukanye impano
- Aragenda arareba ko yayibyaza umusaruro
- Ariko abantu ntibamwishimire
- Gusa umunyarwanda yabiciye umugani neza ko
- “Uwanzwe akura”
Inyikirizo
- Umwana wanzwe niwe ukura
- Umwana wanzwe niwe ukura
- Baramutuka, bakamusebya
- Ariko aranga agakura
- Uhhhhhhh umwana ahhhh
2.
- Abantu bari bamuziho ubwitonzi no kubana
- Yajyaga ababara yibutse iwabo yabuze
- Akicana n aka gitari akaririmba
- “Mana nintana uzangarure ntarata itarantu nataye
- N’ubwo bakwanga njye ndakwambaje”
- Muramwangira iki ko ari Rwanda rw’ejo (2X)
- Uwo mwana azakura
Inyikirizo
- Umwana wanzwe niwe ukura
- Umwana wanzwe niwe ukura
- Baramutuka, bakamusebya
- Ariko aranga agakura
- Uhhhhhhh umwana ahhhh
Umusozo:
- Baramusebya hahahhaha
- Baramuvuga hahhaha
- Ariko arakura
- Yelelel Mamamma
- Uwo mwana ni Rwanda rw’ejo
- Ihorere mama
- Ihorere
- Uzavugwa, uzatera imbere
- Nta wuvuma iritararenga
TANGA IGITEKEREZO