00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Ganzo ashimishijwe no kuba atwite

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 17 January 2013 saa 08:11
Yasuwe :

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umuhanzikazi Ganzo yavuze ko anezerewe, yishimye. Kuba atwite si ibintu byamugwirirye kuko ari ikintu yashakaga kandi kiba ari ngombwa muri gahunda y’ubuzima.
Twamubajije uwamuteye inda ariko avuga ko adashobora kumudutangariza kuko ibyo ari ubuzima bwe bwite, kandi yaba anamuhohoteye kuko we atari umuntu uzwi.
Ganzo ati “Iyo aba ari umustar mba mubabwiye, ndatwite kandi umwana naramushatse ndamubyara ku giti cyanjye. Ntabwo ari ikintu kibi, ni ikintu (…)

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umuhanzikazi Ganzo yavuze ko anezerewe, yishimye. Kuba atwite si ibintu byamugwirirye kuko ari ikintu yashakaga kandi kiba ari ngombwa muri gahunda y’ubuzima.

Twamubajije uwamuteye inda ariko avuga ko adashobora kumudutangariza kuko ibyo ari ubuzima bwe bwite, kandi yaba anamuhohoteye kuko we atari umuntu uzwi.

Ganzo ati “Iyo aba ari umustar mba mubabwiye, ndatwite kandi umwana naramushatse ndamubyara ku giti cyanjye. Ntabwo ari ikintu kibi, ni ikintu nashatse, ni ikintu kiri muri gahunda z’ubuzima.”

Twanamubajije ariko niba yaba ateganya gukora ubukwe nk’uko akenshi bikunze kugenda ku bakobwa batwise batarashyingirwa, araduhakanira, avuga ko iyo gahunda idahari, kandi kuri we nta kibazo bimuteye kuko ngo n’ubusanzwe atabana n’ababyeyibe, ariko ntiyatubwira niba aho aba yaba abana n’uwamuteye inda.

Ku kibazo cy’igihe azabyarira n’igitsina ashobora kuzabyara yabigize ibanga agira ati “Imana nibishaka, izo ni gahunda zayo.”

Ibi ariko ngo ntibibaye iherezo ku muziki we n’ubwo mu mezi ari imbere ibikorwa bye by’umuziki bigiye kuba bike cyangwa se bikaba bihagaze.

Ganzo ukundirwa kenshi ijwi rye ry’umwihariko rijya kumera nk’iry’abagabo, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Karumuna kanjye, Umunyarwanda” n’izindi.

Kanda hano uyirebe: http://www.youtube.com/watch?v=9QKdf-mg57k

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .