00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaby yamuritse album ye ya mbere ’More Than A Song’

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 1 Mata 2013 saa 09:09
Yasuwe :

Nk’uko byari bimaze iminsi bitegurwa, umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Irene ‘Gaby’ Kamanzi yamurikiye album ye ya mbere muri Kigali Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013.
Mu cyumba kinini cyagenewe ibitaramo cyari cyakubise cyuzuye, Gaby yabimburishije guhimbaza mu ndirimbo zitandukanye mu imurika ry’uyu muzingo w’indirimbo zihimbaza Imana yise “More Than A Song”.
Muri iki gitaramo, Gaby yari yatewe ingabo mu bitugu n’abahanzi bakomeye nka ‘Aimé Uwimana’ wo mu (...)

Nk’uko byari bimaze iminsi bitegurwa, umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Irene ‘Gaby’ Kamanzi yamurikiye album ye ya mbere muri Kigali Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013.

Mu cyumba kinini cyagenewe ibitaramo cyari cyakubise cyuzuye, Gaby yabimburishije guhimbaza mu ndirimbo zitandukanye mu imurika ry’uyu muzingo w’indirimbo zihimbaza Imana yise “More Than A Song”.

Muri iki gitaramo, Gaby yari yatewe ingabo mu bitugu n’abahanzi bakomeye nka ‘Aimé Uwimana’ wo mu Rwanda ndetse Fortrand na Apostle Appolinnaire bo mu Burundi.

Abakristu bo mu matorero atandukanye n’abashumba bayo bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe no kwereka Gaby ko bamuri inyuma kuko ngo aberera imbuto cyane abinyujije mu mpano yo kuririmba Imana yamuhaye.

Umuhanzi akaba n’Intumwa Appollinaire, yashimiye Gaby ku bwo kwitanga, dore ko ari mu bantu bakoze umurimo w’Imana akaba awumazemo igihe kinini, aho amuzi kuva mu mwaka w’1997.

Pasiteri Aaron w’itorero ‘Restoration Church Kimisagara’, akaba ari n’Umushumba wa Gaby, na we yagize byinshi amuvugaho abandi bakristu bakwiye kumufatiraho urugero.

Yagize ati " Uyu mukozi w’Imana Gaby ntameze nk’abandi bahanzi baba bashaka gushyira imbaraga mu bushorishori aho kubanza gukomeza imizi, ariko we arabanza agakomeza hasi kuko aba azi neza ko ari ryo fatiro ry’ibyo hejuru. Ikindi kandi, ibyo akora byose yishingikiriza isengesho.”

Yaboneyeho kandi no Kumushyikiriza impano Itorero ryamugeneye.
Abagize umuryango wa Gaby barangajwe imbere na nyirarume, bamushyikirije impano ya gitari, nk’urwibutso rugaragaza ko bamushyigikiye mu guteza imbere impano ye.

Umuhanzi ‘Jean Paul Samputu’ yaguze CD ya Gaby kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), ndetse anongeraho ko azamufasha kuba umuhanzi mpuzamahanga kuko amugereranya n’abahanzi bakomeye ku isi.

Samputu ati ”Gaby simufata nk’umuhanzi gusa, ahubwo mufata nk’umuhanzi w’igihangange nka ba Whitney Houston. Ni yo mpamvu mu buryo nshoboye, ndashaka kumugeza ku rwego mpuzamahanga”.

Iki gitaramo kandi cyanitabiriwe n’igihangange mu ruhando rw’abanyamuziki mpuzamahanga ‘Lokua Pascal Kanza’ uturuka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, watunguye Gaby kwitabira igitaramo cye.

Umuhanzi Gaby Kamanzi yashimishije cyane abaje mu gitaramo cye cyo kumurika album ye ya mbere ‘More Than A Song’, cyari gishyuye kuva gitangiye kugeza kirangiye, mu muziki mwiza w’uwimerere (live).

Gaby yasoje ashimira anasabira umugisha benshi mu bamufashije gutegura iki gitaramo cyo kumurika album ye.

Amafoto:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .