Imyiteguro yo kumurika album ya mbere y’umuhanzi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina rya Gaby irarimbanije nk’uko abitangaza.
Iki gitaramo yise “More than a song” kizaba ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013, kibere muri Serena Hotel.Gaby Irene Kamanzi umenyerewe cyane mu gufasha abahanzi batandukanye mu gutegura ibihangano byabo, aratangaza ko imyiteguro yo kumurika album ye rukumbi ya mbere y’amajwi igenda neza, aho ageze kure yitozanya n’abacuranzi be dore ko azacuranga umuziki uri live, mu gihe n’abahanzi bazaza kumufasha nabo bageze kure mu myiteguro.
Mu bahanzi bazakorana na Gaby, barimo Aime Uwimana na Fortran uzaturuka i Burundi aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi mu mwanya y’icyubahiro.
Gaby wakiriye agakiza mu mwaka w’1997 agahita atangira no kuririmbira, mu 2002 yafashije Aime Uwimana asohora album ya kabiri, mu 2003 aba ari bwo asohora indirimbo ye bwite yitwa "Sauveur".
Mu 2004, yafashije Willy Uwizeye w’i Burundi kuri album ye ya mbere, ndetse mu 2005 afasha Richard Ngendahayo kuri Album ye, akomeza no gufasha abandi batandukanye nka Aline Gahongayire, Alexis Dusabe n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO