Ubwo hatangwaga ibihembo bya Groove Awards, amarushanwa yo guhemba abahanzi n’abateje imbere imyidagaduro ishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana (gospel), ku nshuro yayo ya mbere, abantu benshi banenze ko hari bimwe mu bihembo byahawe abatabikwiriye.

Benshi bavuga ko ibihembo byatanzwe byagenewe abiganjemo abasengera mu Itorero rya Zion Temple hamwe n’abakorana na Radio Authentique.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo:
- Umuhanzi mushya w’umwaka: Uwamahoro Gloria
- Indirimbo y’umwaka: "Menye Neza" ya Patient Bizimana
- Indirimbo nziza yo kuramya no guhimbaza: "Menye Neza" ya Patient Bizimana
- Umuhanzi w’umwaka mu bagabo: Patient Bizimana
- Umuhanzi w’umwaka mu bagore: Gaby Irene Kamanzi
- Korari y’umwaka: Alarmes Ministries
- Indirimbo ya hip hop: "Rubasha" ya Karyango Bright
- Producer w’umwaka: Dj Folo
- Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Aimee Uwimana
- Website y’umwaka: Ubugingo.com
- Ikiganiro cy’umwaka: "Umuhanzi w’Icyumweru" cyo kuri Radio Authentic (Zion Temple)
- Umunyamakuru w’umwaka: Ndayishimiye Claude, wa Radio Authentic ya Zion Temple
- Itsinda: Azaph Drama Team (Zion Temple)
- Video nziza y’umwaka: "Ntararenga" y’umuhanzi Olivier Roy (wo muri Zion Temple)
Ibi byateye abakurikiranaga iki gikorwa kuvuga amagambo menshi, aho bibazaga impamvu abahanzi bo muri iri torero ari bo begukanye ibihembo byinshi kurusha abandi banahabwaga amahirwe kubarusha.
Chris Mwenedata, umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo, yagize ati “Hano hantu harimo agakino (uburiganya) baduhishe, kuko ntibyumvikana ukuntu abantu batazwi baje mu myanya ya mbere. Nk’uriya mwana wahembewe Hip Hop, Itsinda ribyina n’uwagize Video nziza, rwose batubeshye.”
Ibi byiciro uyu Mwenedata yakomomojeho nibyo abantu benshi bagarutseho babinenga bavuga ko byahawe abatari babikwiriye.
Gatera Andree, nawe wari uri muri iki gitaramo wagariye na IGIHE, nawe yagize ati “Numvaga ko niba harakozwe amatora ku rwego rw’igihugu, hari gutorwa abantu bazwi bageze ku baturage hirya no hino. Twatunguwe n’abahembwe, ariko burya iyo umukino ugiye kuba, haba hari uri butsinde.”

Dominic Nic, umwe mu bahanzi bazwi cyane muri gospel, yanenze mbere aya marushanwa ndetse ahita anatangaza ko avanyemo akarenge. Abandi bantu barimo abanyamakuru Steven na Piter N. nabo banenze bikomeye aya marushanwa, bavuga ko abari bagize akanama nkemurampaka katabishoboye.
Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment, umwe mu bateguye aya marushanwa yabwiye IGIHE ko nta karengane kabaye mu itangwa ry’ibi bihembo.
Yagize ati "Byagendeye ku matora kandi urusengero rwa Zion Tample rwabafashije mu kubona ababatora kandi bari bafite radio n’andi ibintu byose byabaye mu mucyo abantu baratoye haba kuri sms no kuri website hanyuma mu gihe cyo gukusanya amajwi harebwe niba nta nomero z’abantu bitoye ariko mu batsinze bose amajwi yabo basanze bataritoresheje. Abo byari kugaragara ko bitoresheje bari gusimbuzwa aba kabiri, ariko twasanze ntabitoye barimo.”
Yongeraho ati “Abenshi ntibari bahaye agaciro amanota yo kuri internet kandi internet ari yo twifashishije cyane dukora urutonde rw’abatsinze ku bwanjye wakurikije iby’aya matora nta kurengana kwabayeho, ariko kuko abantu batarabasha gusobanukirwa ko twakurikije amajwi 50% y’uko batowe kuri internet na 50% y’uko batowe kuri SMS bakeka ko harimo akarengane, ariko ntako.”
N’ubwo abatandukanye bavuze byinshi kuri iki gikorwa, bashimye byimazeyo ko mu Rwanda habonetse Groove Awards Rwanda nk’ikizajya igira uruhare rukomeye mu zamura ibihangano bihimbaza Imana.
Mu myidagaduro ya gospel mu Rwanda hagaragaramo udutsiko tw’abantu bahanganye bahora bagaragaza ubushyamirane no kutishimirana hagati yabo.
Kanda HANO urebe amafoto menshi










Kanda HANO urebe amafoto menshi
Foto: Emmanuel Kwizera Email : [email protected]
TANGA IGITEKEREZO