Mu itangwa ry’ibihembo bya Groove Awards 2014, Gaby Kamanzi ni we wegukanye icy’umuhanzi w’igitsinagore witwaye neza kurusha abandi, nyuma yo kugishyikirizwa yashyize ikiganza hejuru arahumiriza avuga isengesho rigufi ryaherekejwe n’amarira.
Akimara guhamagarwa nk’uwatsindiye iki gihembo , Gaby yasazwe n’ibyishimo ndetse abigaragariza mu marangamutima yagize yari avanze n’ibitwenge n’amarira.
Aganira na IGIHE, Gaby yavuze ko icyamuteye kurira ari ibyishimo ndengakamere byamubanye byinshi umutima ukananirwa kubyakira bityo amarira arisuka.

Yagize ati, “Ubundi njyewe sinjya mbimenyera ngo numve ko nahora ndi uwa mbere cyane cyane mu bintu by’Imana. Narishimye cyane kandi n’ubu ndabishimira Imana kuko ni yo yanciriye inzira, si uko nakoze cyane kurusha abandi bose ahubwo Imana niyo izi impamvu yabikoze”.
kuba yaregukanye igikombe cy’umuhanzi w’umugore ari amahirwe yagize kuko azakorerwa igitaramo cy’ubuntu ndetse akiyereka abakunzi be mbere y’uko ashyira hanze album ye ya kabiri.
Uretse nyir’ubwite waranzwe n’ibyishimo, bagenzi be bo muri The Sisters baramwishimiye by’umwihariko Aline Gahongayire dore ko yamusanze ku rubyiniro barahoberana biratinda. Ibi byasize benshi mu rujijo kuko bombi bari mu cyiciro kimwe ariko Aline Gahongayire yemeza ko Gaby yari akwiriye iki gihembo.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati, “Mu by’ukuri Gaby yari akwiriye iki gihembo twese tumufata nk’icyerekezo kuko muri muzika araturuta kandi yakoze neza kuturusha kuva mu myaka yo hambere. Nabyishimye pe, mfite umunezero mwinshi kubera Gaby”.
Mu ijambo Gaby yavuze akimara kwakira igihembo cya Best Female of the year yashimiye Imana, abashumba be, abakunzi be bamushyigikiye ndetse n’abateguye irushanwa rya Groove Award muri rusange.

Mu cyiciro Gaby yegukanyemo igikombe yari ahanganye na Aline Gahongayire, Gogo Gloria,Gaga Grace,Liliane Kabaganza na Uzamukunda Goreth.
Gaby Kamanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Amahoro’, ‘Wowe’ n’izindi nyinshi yagiye afatanya na bagenzi be bahuriye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni ku nshuro ya kabiri Gaby Kamanzi yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza mu marushanwa ya Groove Awards.
TANGA IGITEKEREZO