Umuhanzi nyarwanda Gaby Kamanzi arabarizwa mu gihugu cy’u Burundi, aho yagiye mu bitaramo bitandukanye birimo icyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Nzeri, kuri Odéon Palace ku butumire bw’umuhanzi w’umurundi Fortran Bigirimana.

Muri iki gitaramo biteganijwe ko Gaby aza kuba ari kumwe na Patient Bizimana, Appolinaire, Dudu na Fabrice baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Aba bahanzi bazatarama mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo z’umuhanzi Fortran Bigirimana, nk’uko babitangarije IGIHE ngo bazabonereho no kuba bamenyekanisha indirimbo zabo mu gihugu cy’uburundi.

By’umwihariko nyuma y’iki gitaramo umuhanzi Gaby, azahita akomerezayo igitaramo gikomeye amaze iminsi ategurira mu Rwanda, kizaba muri nzeri ariko ataratangarariza neza itariki, gusa ngo kikaba ari icyo kumurikira abarundi Album “Ni wowe”, aherutse kumurikira mu Rwanda.
Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Dominic Nic, Théo Bose babireba Uwiringiyimana Théogene bamaze kumenyekana mu gihugu cy’u Burundi.
TANGA IGITEKEREZO