00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutare Gaby yarushinganye n’umukunzi we bazajya kubana mu mahanga (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 06:16
Yasuwe :

Umuhanzi Umutare Gaby uri mu bakoze indirimbo zakunzwe mu myaka ishize mu Rwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we witwa Joyce Nzere basezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Umutare Gaby yamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ yakunzwe cyane, ’Urangora’, ’Ntawundi’ n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ’True Love’ itarakorewe amashusho.

Uyu muhanzi n’umukunzi we bateye intambwe yo gukora ubukwe nyuma y’igihe bivugwa bazarushinga bakajya gutura mu mahanga, ariko bo ubwabo ntibabivugeho mu itangazamakuru. Mu mpera za 2016 nibwo aba bombi bagiye mu Karere Karongi basezerana imbere y’amategeko mu buryo bw’ibanga.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye guhera saa tatu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, ubera ahitwa The Venue i Kibagabaga. Umutare Gaby yashyigikiwe na bamwe mu bahanzi b’inshuti ze bari bitabiriye ibi birori barimo Niyitegeka Gratien wasusurukije abashyitsi na Mani Martin uri mu bamwambariye.

Umutare na Nzere bahamije isezerano ryabo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ubukwe bwabo bubera ahitwa muri Black & White Kiberinka Hotel ari na ho habereye umuhango wo kwiyakira, bagahamiriza inshuti n’imiryango ko bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubukwe bwa Umutare Gaby bwabereye muri muri Black & White Kiberinka Hotel

Nubwo amakuru y’ubukwe bw’aba bombi yakunze kugirwa ibanga bivugwa ko Umutare Gaby n’uyu munyarwandakazi bazahita bajya gutura muri Australia, aho Joyce Nzere asanzwe atuye mu gace kitwa Goulburn muri New South Wales. Yiga ibijyanye n’icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra.

Umutare Gaby warushinze, ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel, yavutse ku wa 5 Gicurasi 1990, yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014, amenyekanye mu myaka itatu ishize biturutse ku kugaragaza imbaraga mu buryo bwihariye. Yakoze umuziki mu njyana zinyuranye zirimo Afrozouk, Afrofusion, Afropop, Zouk, RnB n’izindi.

Aba bombi bambikanye impeta y'urudashira
Aba bombi bazajya gutura mu mahanga
Abageni basabiwe umugisha mu rugo rwabo rushya
Parrain na Marraine ba Nzere Joyce na Umutare Gaby
Ni umunsi w'amateka kuri Gaby na Joyce
Umutare Gaby yamaze imyaka myinshi yaranze kwerekana uyu mukunzi we
Akanyamuneza kuri Nzere ugiye kubana na Gaby
Gaby n'umukunzi we basezeraniye mu Itorero ry'Abadivantisiti
Umutare atwikurura umugeni we
Inshuti n'abavandimwe bari batashye ubu bukwe

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .