Nyuma y’igihe gito yinjiye mu muziki, Umutare Gaby aragaragaza ingufu nyinshi no kwereka abo awusanzemo ko afite intego na gahunda ndakuka zo kuzagera kure ari nabyo bitera benshi mu bo ahanganye na bo kumwibazaho ku bwo guterwa ubwoba n’ijwi rye bakeka ko yazabavana ku mugati.
Umutare Gaby yaragaragaye bwa mbere mu gitaramo The Explosion Concert cyari cyateguwe giherutse kubera muri Serena Hotel. Yyririmbye mu buryo bwa live anezeza benshi mu bari bitabiriye ibi birori.
Nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo ‘Ayo Bavuga’ ndetse igakundwa na benshi,ubu Umutare Gaby arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nshya zizasohokana n’amashusho yazo.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Amashusho ya ‘Ayo bavuga’ ubu ari hanze, ndateganya gukora izindi ndirimbo nyinshi kugira ngo abakunzi banjye batazambura. Ku ikubitiro hari indirimbo ndi gukorana na Jules Sentore nteganya ko izagera hanze vuba”.
Umutare Gaby ari gufashwa bya hafi na Producer Jimmy wo muri Celebrity Music baheruka kugaraga mu gitaramo cy’abanyeshuri bo muri St.Andre.

Yakomeje adutangariza ko kuba aje muri muzika atari imikino ko ahubwo yifitemo gahunda n’intego zihamye ari nabyo bimuha icyizere ko nta kintu na kimwe kizamusubiza inyuma ahubwo ngo azakora arushaho kujya imbere gusa.
TANGA IGITEKEREZO