Umutare Gaby [ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel] yarushinganye na Nzere tariki 16 Nyakanga 2017, ni nyuma y’igihe cyari gishize bivugwa ko bazarushinga bakajya gutura mu mahanga, ariko bo ubwabo bakabihakana.
Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize bavuye gusezerana imbere y’amategeko, babikoze mu buryo bw’ibanga mu mpera za 2016 mu muhango wabereye mu Karere Karongi.
Umutare na Nzere bahamije isezerano ryabo kuwa 16 Nyakanga 2017, basezeranyijwe Pasiteri Dr. Rusine Joshua waje kwamaganwa n’Itorero ry’Abadiventisiti kuko ngo “Ubwo bukwe uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye ntibigomba kwitirirwa Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda.”
Nyuma y’ukwezi kumwe, Umutare Gaby n’umugore we Nzere Joyce bahise bimukira muri Australia aho uyu mugore yari asanzwe atuye mbere y’uko aza mu Rwanda gukora ubukwe.

Umutare Gaby n’umugore we ubu batuye muri Leta ya New South Wales iherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Australia mu Mujyi wa Goulburn.
Nzere Joyce n’umugabo we batangiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto aherekejwe n’amagambo yumvikanisha ko bafite ibyishimo by’ikirenga nyuma y’uko bombi bimukiye muri iki gihugu.
Mbere y’uko Umutare Gaby akora ubukwe byari byatangajwe ko azajya gutura muri Australia ndetse agahita ahagarika umuziki mu buryo bwa burundu.

Mbere y’uko bava mu Rwanda babanje gusoza ukwezi kwa buki




Umutare na Nzere bari bamaze ukwezi barushinze







TANGA IGITEKEREZO