Uko aririmba, uko ahuza ijwi rye ry’umwimerere gakondo n’ubuhanga buhanitse, Umutare Gaby, yinjiranye nk’impano y’umwihariko nshya mu muziki w’u Rwanda.

Umutare, ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel, yavutse tariki 5 Gicurasi 1990. Yatangiriye ubuhanzi bwe mu itsinda rya The Frendz, aho yari ari kumwe n’uwitwa Ernesto wayobotse iy’itangazamakuru.
Umutare aririmba injyana esheshatu zinyuranye ari zo Gakondo, Afrozouk, Afrofusion, Afropop, Zouk na R&B biturutse ku buhanga n’ubunararibonye yakuye mu kuririmbana n’abahanzi Koudou n’itsinda rya THE STORM ryo muri BMCG.
Umuziki akora uretse kuba awukomora kuri nyina umubyara, Gashugi Jacqueline, anawukura ku gucuranga gitari no kuba yararirimbye igihe kinini muri Korali.
Mu gusongongeza injyana n’ubuhanzi bwe Abanyarwanda, Umutare Gaby yahaye IGIHE zimwe mu ndirimbo ze zirimo “Akajambo” yakoreye muri Celebrity, “Ihorere”, “Wimvangira” yaririmbanye na Benny Black wo muri BMCG na “Ayo Bavuga” yakozwe na Producer Barick.


TANGA IGITEKEREZO